Kokombure ni ubwoko bwimboga zera nkibihaza ariko kokombure iba ari ntoya cyane ugereranyije n’igihaza, kokombure yera ifite uburebure bugororotse nk’ikijumba.
Kokombure ntabwo itera imbaraga kubw’amavuta make ifite, ifite na poroteyine nkeya, ariko nubwo idafite ibi , kokombure yo ubwayo yifitemo ubundi bushobozi.kuko kokombure ifite vitamin A na c ndetse na vitamin zo mubwoko bwa B , n’imyunyungugu igiye itandukanye, kubwibyo mpamvu ifite kuvura indwara nyinshi .
Ibigize kokombure bituma umuntu, atabyimbirwa, bitera itoto ry’uruhu, birinda iminkanyari, ifasha umubiri mu gusohora imyanda, ifite ibirinda kanseri y’ibere, kanseri ya porositate, iyo mu mura ndetse na kanseri yo mu mirerantanga, y’ifitemo ubushobozi bwo kurwanya kunuka mukanwa, ivura umuriro wo mugifu, itanga urugero rwiza rwa fibre umuntu akeneye mu mubiri.
Irakenewe kubantu bafite umwuma kuko irwanya umwuma kuko yo ubwayo ifite amazi 95% , irakenewe kubantu bafite umubyibiho ukabije, abafite ibisebe byo mu gifu barayikeneye cyane, irakenewe kubantu barwanye rubagimpande, kubantu barwanye gute,kuko y’ifitemo ubushobozi bwo kurwanya acide irique mu muntu, irakenewe kubantu barwanye agasabo k’indurwe, irakenewe kubantu hahorana impatwe.
Nibyiza ko wayikoresha iri kurugero , kokombure imwe k’umuntu mukuru irahagije kuyibonamo ibikenewe.
Gerageza kuyirya Ari mbisi, ntukajye uyibika ihase kuko itakaza ubushobozi iyo uyibitse utyo.
Niyonkuru Florentine