Augustin Matata Ponyo wahoze ari minisitiri w’intebe wa Congo kuva mu mwaka wa 2012 kugeza muri 2016 ku butegetsi bwa Joseph KABIRA wari ku rutonde rw’abiyamamariza kuyobora Congo yiyemeje gukuramo Kandidatire maze yiyemeza gushyigikira Moïse Katumbi mu matora y’umukuru w’igihugu ateganijwe tariki 20 z’u kwezi kwa 12 uyu mwaka wa 2023
Abinyujije ku rukuta rwe rwa X Matata Ponyo yatangaje ko iki cyemezo yagifashe nyuma y’imyanzuro yafashwe mubiganiro byabereye i Pretoria muri Afrika y’Epfo yateranye kuva kuwa mbere kugeza kuwa gatanu w’icyumweru gishize, byahuje intumwa eshanu z’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Congo kugira ngo bahitemo umwe gusa uzabahagararira mu matora y’umukuru w’igihugu.
Matata Ponyo avuga ko ibi biganiro byarangiye bumvikanye ko Moïse Katumbi ariwe uzahagararira abatavugarumwe n’ubutegetsi muri aya matora.
Matata aragira Ati: “Ngendeye ku byifuzo byatanzwe, ndetse mukubahiriza ingingo zashyizweho n’ishyaka ryanjye nifuje gutangaza ko niukuye ku rutonde rw’abahatanira umwanya w’umukuru w’igihugu kubushake bwanjye maze ngaharira Moïse Katumbi”.
Matata akomeza avuga ko yizeye ko n’abandi bakandida batavuga rumwe n’ubutegetsi nabo bazakora nkawe maze bagashigikira Katumbi, nubwo bimze bityo ariko intumwa za Martin Fayulu ntizigeze zishyira umukono ku myanzuro y’iyi nama.
Bompi, Katumbi na Matata, bari mu butegetsi bwa Joseph Kabila, aho Matata yabaye Minisitiri w’ntebe wa Congo mu gihe cy’imyaka isaga ine ku butegetsi bwa Kabira, Katumbi nawe akaba yarabaye Guverineri mu gihe kingana n’imyaka 9 mu ntara ya Katanga ikungahaye cyane ku birombe bicukurwamo Umuringa.
Perezida Félix Tshisekedi nawe akaba ari kurutonde rw’abiyamamariza kuyobora Congo muri manda ye ya 2 ndetse akaba yaranatangiye ibikorwa bye byo kwiyamamaza ku munsi w’ejo ku cyumweru, aho ahanganye n’abandi 24 basigaye, nyuma y’aho Matata Ponyo akuriyemo ake karenge
Rafiki Karimu