Ambasaderi Mukantabana Mathilde uhagarariye u Rwanda muri Amerika yasabye abantu kuba maso bakirinda abamamyi bamwiyitirira bagashuka abantu babizeza ko muri Amerika hariyo amahirwe atandukanye, hanyuma bakabasaba amafaranga kandi bababeshya.
Ambasadeli yatangaje ibi abinyujije k’urubuga rwe rwa X yerekana ko hari abantu bamaze iminsi bamwiyitirira bagatanga amakuru atari ukuri, bagamije inyungu zabo bwite.
Yagize ati “Mwitondere ibihuha kuko hari Umuntu kuri Facebook uri gukwirakwiza amakuru atari ukuri, agasaba abantu amafaranga yanyiyitiriye. Ndabinginze mumenye ko amatangazo yose y’ubuyobozi anyuzwa ku mbuga za Ambasade n’urubuga rwo kuri Internet rwacu.”
Yakomeje ati “Ntihagire uwo muha amakuru aberekeyeho cyangwa ibirebana n’amafaranga kuri internet, watanze ubutumwa yigeze nk’aho ari njyewe.”
Yabitangaje nyuma y’uko hari hamaze iminsi kuri Facebook hakwirakwijwe ubutumwa bwatanzwe kuri konti y’uwiyise Amb Mukantabana Mathilde agaragariza abantu ko hari amahirwe yo kuba no gukorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ni ubutumwa bigaragara ko bwashyizweho ku wa 2 Ugushyingo 2023, saa 12:12 z’ijoro, ndetse uwabwanditse agaragaza ko ukeneye kuba cyangwa gukorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yamwandikira akamufasha.
Bivugwa ko abamwandikiraga yabasabaga amafaranga kugira ngo abafashe. Yakoreshaga konti yashyizeho amafoto ya Ambasaderi Mukantabana ndetse n’amafoto asanzwe abitswe kuri iyo konti yari aya Ambasaderi mu bihe bitandukanye ku buryo ushobora kugira ngo ni we bya nyabyo.
Ibi kandi byakunze gukoreshwa n’abamamyi benshi bakiyitirira amazina runaka bagamije kwambura abantu batandukanye babashutse.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.com