Minisitiri w’intebe wa Israel Benjamin Netanyahu yasabiwe gutabwa muri yombi na Leta y’Afurika y’Epfo Nyuma y’ibitero bikomeye bikomeje kugabwa muri Palestina, urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC/CPI) kandi rwasabwe ko rugomba gusohora impapuro zimuta muri yombi bitarenze uku kwezi k’Ukuboza.
Ibi byagarutsweho na Khumbudzo Ntshavheni, Minisitiri mu biro bya Perezida w’Afurika y’Epfo, aho yavuze ko ICC ntitabikora, bizaba ari ikimenyetso cyo “kunanirwa kuzuye” kw’ubutegetsi bw’isi.
Yagize ati: “Isi ntishobora guhagarara gusa irebera.”
Israel ivuga ko irimo kwirwanaho nyuma y’igitero cya Hamas cyo kuwa 7 Ukwakira uyu mwaka, cyiciwemo abantu 1,200 naho abandi barenga 200 barashimutwa.
Ivuga ko irimo kugerageza kugabanya cyane umubare w’abasivile bapfa n’abakomereka, ariko Minisitiri Ntshavheni yavuze ko leta ya Israel irimo kugerageza “gukuraho Abanya-Palestine henshi muri Gaza no kuyigarurira”.
Afurika y’Epfo, hamwe na Bangladesh, Bolivia, ibirwa bya Comores (Comoros) na Djibouti, byatanze ubusabe muri ICC bwuko ikora iperereza niba hari ibyaha byo mu ntambara n’ibyaha byibasira inyokomuntu byakozwe muri Gaza.
Afurika y’Epfo imaze igihe ishyigikiye cyane Abanye-Palestine.
Muri uku kwezi kw’Ugushyingo , Afurika y’Epfo yatangaje ko ikuye abadiplomate bayo muri Israel, ndetse yumvikanisha ko umwanya w’ambasaderi wa Israel muri Afurika y’Epfo urimo “kurushaho kugorana ku kuba wagumaho”.
Iki gihugu gikoze ibi mu gihe Leta zunze ubumwe z’Amerika zo zikomeje kugaragaza ko zishyigikiye Israel ndetse k obo bakunze no kugaragaza ko biteguye kubatera inkunga.
Yves Umuhoza
Rwandatribune.com