Umuryango w’Abibumbye wariye karungu nyuma y’uko Koreya ya Ruguru yohereje icyogajuru cya Gisirikare kizajya cyifashishwa mu rwego rw’ubutasi, Nyuma y’uko muri Gicurasi na Kanama uyu mwaka Koreya ya Ruguru yari yagerageje kohereza iki cyogajuru ariko bigapfuba.
Nyuma y’uko iki cyogajuru kigiye mu kirere, iki gihugu cyatangaje ko noneho ubu cyageze kuntego yacyo.
N’ubwo bishimiye ko bageze kuntego ibi bintu nti byakiriwe neza n’Umuryango w’Abibumbye, n’ibihugu nka Amerika, Buyapani ndetse na Koreya y’Epfo.
Nyuma y’iri tangazo, Koreya y’Epfo yahise ivuga ko nta kabuza Koreya ya Ruguru ishobora kuba yabifashijwemo n’u Burusiya, ndetse ko umutekano ku mupaka uyihuza n’iki guhugu ugomba kurushaho gukazwa cyane.
Loni yatangaje ko itishimiye iki gikorwa cya Koreya ya Ruguru, kubera ko ikoresha ikoranabuhanga rya ‘ballistic missile’ mu kohereza ibyogajuru mu isanzure, ibyo uyu muryango ubona nko kurigerageza, kandi binyuranyije n’amategeko yawo agenga iby’umutekano.
Iri koranabuhanga ryifashishwa mu kurasa ibisasu bishobora kuraswa kure, bikagendera ku muvuduko uri hejuru ndetse bikaba bishobora kwifashishwa mu gutwara intwaro kirimbuzi zishobora gutikiza ibice byinshi ku Isi.
Amerika yatangaje ko iki gikorwa ari ukurenga ku mategeko y’Umuryango w’Abibumbye, mu gihe u Buyapani bwo bwagaragaje ko iki cyogajuru cyaciye hejuru y’ibirwa bya Okinawa cyateje impungenge.
Televiziyo y’igihugu ya Koreya ya Ruguru KCNA, yatangaje ko ibikorwa byo kohereza iki cyogajuru mu isanzure byabereye mu gace ka Sohae, mu Majyaruguru y’u Burengerazuba w’iki gihugu, ndetse itangaza ko umukuru w’iki gihugu yakurikiranaga iki gikorwa imbona nkubone.
Perezida w’iki gihugu, Kim Jong Un, yatangaje ko iki cyogajuru kizamufasha gucunga umutekano w’igihugu cye neza, ndetse ikanamufasha mu bikorwa byo kugenzura no gukumira ibitero bishobora kubagabwaho.
Iki gikorwa benshi bahise batangira kuvuga ko kitari gushimisha Abanyamerika ngo kuko iteka baba bifuza guhora ari abambere.
Yves Umuhoza
Rwandatribune.com