Abaturage baturiye imigezi ya Mwogo na Mbirurume iherereye mu isangano y’amajyepfo n’Uburengerazuba bw’u Rwanda barataka ikibazo cyo kutabona amazi meza bitewe n’uko bakoresha amazi mabi bakuye muri iyi migezi.
Umwe mu baturage baganiye na Radio Ijwi rya Amerika dukesha Madame Ntawubonabyose Esperance yavuze ko uturere turimo: Nyamagabe,Ruhango mu majyefo y’u Rwanda ndetse n’akarere ka Karongi,twose dukoresha amazi avuye muri ino migezi 2 inafatwa nk’isoko y’umugezi wa Nile mu Rwanda. Uyu Ntawubonabyose afite imyaka 43 y’amavuko, atuye mu kagali ka Nyagisozi Umurenge wa Musange yavuze ko kuva yamenya ubwenge yasanze bakoresha ayamazi aturuka muri iyi migezi.
Yagize ati: “Dore abana bacu bameze impara kubera kuzamuka imisozi tujya gushaka amazi gusa turamutse tubonye robine yo kuvomaho tukareka kuvoma ndetse no gukoresha amazi y’ino migezi byaba ari byiza cyane kuko byadufasha.Abaturage bakomeza bavuga ko ngo bitewe n’ubuke bw’amavomo rusange aboneka muri tuno duce ngo bisanga basangiye aya mazi n’amwe mu matungo boroye.
Hari kandi umushumba uvuga ko akunda kuragira hafi y’ino migezi witwa Ewugene Mporanayo uri mu kigero cy’imyaka 35 y’amavuko.
Yagize ati: “Aya mazi niyo duha inka, tukayoza abana, turayafurisha ,tukayatekesha,ni nayo iyo inyota itwishe tunanywaho.gusa birumvikana inzoka ntizabura kuko ayamazi aratemba ikindi kandi arimo imyanda,gusa ntakundi twabigenza. Tuvuge nk’abana baza kurinda imiceri ubuse wamuzanira amazi uyavanye imuhira akayanywa? Oya kuko n’ubundi wasanga amazi yayahaze.”
Umuyobozi w’agateganyo w’akarere ka Karongi Niragire Theophile yavuze ko ikibazo cy’amazi mabi iwabo kigenda gihinduka amateka,gusa ngo hari bamwe mu baturage batihanganira ikiguzi cyashyizweho cy’amazi ku ijerekani ya litiro 20 ahubwo bagahitamo kuvoma amazi ya Mwogo na Mbirurume,gusa ngo bakabaye bahindura imyumvire
Yagize ati: “Bigaragara ko hari abaturage bagikomera ku myumvire yo kugira icyo batanga ku mazi meza, ikiguzi cy’amafaranga 8 ku Injerekani, hari igihe rero bamwe batihanganira kino kiguzi bagahitamo kujya kwishakira amazi atariho ikiguzi.twari twashizeho ubufaaha ku badafite ubushobozi, gusa icyo tudashaka ni ukurera bajeyi,Kujo urya make ukivuza menshi.
Mu mibare akarere ka Karongi kavuze ko kageze ku ndengo ya 80% kabona amazi meza,gusa kakavuga ko umwaka w’ingengo yimari uzasiga bageze kuri 90%. Imibare igaragara muri raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta umwaka 2020-2021 igaragaza ko mu Rwanda hari inganda zigera kuri 18, 8 zitunganya amazi murizo gusa nizo zikora ku kigero cya 75% naho 10 zisigaye zigakora hagati 38 na 72%.
Mu mwaka ushyize ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakiza amazi isuku n’isukura(WASAC) cyizezaga ko intumbero u Rwanda rwihaye yo kuzabona amazi meza ijana kurindi izagerwaho mu mwaka wa 2024, iyo ntumbero igateganya ko mu byaro umuturage atagombye kurenga metero 500 atarabona amazi meza,mu gihe mugice cy’umujyi atagombye kurenga metero 200.
Shadrack Niyibigira.
Rwandatribune.com