Ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 18 yitabiriye amarushanwa ya CECAFA U-18 agomba kubera mu gihugu cya Kenya, agatangira guhera kuri uyu wa 25 Ugushyingo kugera ku wa 8 Ukuboza 2023.
Murukerera rwo kuri uyu wa 23 Ugushyingo 2023 nibwo iyi kipe yahagurutse ku kibuga cy’Indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe , yerekeza i Nairobi muri Kenya, aho igomba gukomereza i Kisumu kuko ariho itsinda ryayo rizakinira.
U Rwanda ruri mu itsinda rya Mbere hamwe na Kenya, Somalia, Sudan na Djibouti. Umukino wa mbere ruzawukina na Somalia ku wa Gatandatu, tariki 25 Ugushyingo 2023 saa Saba.
Abakinnyi 22 bitabajwe ni Kwizera Pacifique, Niyigena Abdul, Ishimwe Moïse, Irakoze Jean Paul, Sibomana Sultan Bobo, Tinyimana Elisa, Hoziana Kennedy, Ruhamyankiko Yvan, Ishimwe Chris, Byiringiro Eric, Iradukunda Pascal.
Hari kandi Ndayishimiye Barthazard, Irakoze Wilson, Rukundo Olivier, David Okoce, Ntwari Anselme, Niyonkuru Protogene, Ntwari Muhadjiruna, Byiringiro Benoin, Ndayishimiye Didier, Kwizera Ahmed na Kabera Bonheur.
Iyi kipe izatozwa na Kayiranga Jean Baptiste yungirijwe na Lomami Marcel, Ngirinshuti Benjamin nk’umutoza w’abanyezamu ndetse na Kagabo Peter Otema nk’uwongera imbaraga.
Iyi kipe y’abatarengeje imyaka 18 igiye gupiganira iki gikombe mu gihe na bakuru babo bari kurira inzira kuyimara ngo barebe ko bakwibiukaho icyo gikombe.
Yves Umuhoza
Rwandatribune.com