Kuri uyu wa 22 Ugushyingo, Perezida Tshisekedi ubwo yari muri gahunda yo kwiyamamaza mu mujyi wa Kinshasa, mugace ka Kimpese yijeje abaturage be ko agiye kongera agaciro k’ifaranga ry’igihugu cye, avuga ko amashilingi mazaba afite agaciro kari hejuru k’uburyo azaba yenda kwegera amadorali y’Amanyamerika.
Ibi yabigarutseho ubwo yari agaragarijwe impungenge z’uko ifaranga ryabo riri kugenda rita agaciro m’uruhando mpuzamahanga, ugereranije n’idorali ry’Abanyamerika ubusanzwe rikoreshwa muri iki gihugu.
Perezida yasubije ibi bibazo agira ati” mwebwe munyizere gusa nimara gutorwa nzabishyira k’umurongo byose”.
Perezida Tshisekedi yavuze ibi mu gihe ubwo yiyamamazaga kuri iyi manda arangije yari yavuze ko mu gihe gito azaba amaze gushyira ikibazo cy’umutekano muke ubarizwa m’uburasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, nyamara byarangiye umutekano muke urushijeho kugenda ufata indi ntera uko bwije n’uko bukeye.
Ibi kandi ari kubivuga mu gihe ikibazo cy’ubukungu gikomeje kugenda kirushaho kuba kibi, ndetse n’umutekano mu burasirazuba bwa Congo intambara ikomeje kugenda ibica bigacika.
Icyakora n’ubwo Perezida yavuze ibi benshi mu bari bamukurikiye batangaje ko batizeye ko ibyo yabijeje bishobora kugira ireme, nacyane ko ngo ntabyo ajya avuga ngo agishyire mu bikorwa.
Yves Umuhoza
Rwandatribune.com