Umuyobozi w’ishyaka Ensemble pour la République Moïse Katumbi, ubwo yarari kwiyamamaza mu mujyi wa Bunia , intara ya Ituri, yavuze ko ababajwe no kuba ingabo z’igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), zihembwa amafaranga make ugereranyije nayo abacancuro bahembwa, maze avuga ko natorerwa kuyobora Congo azabahemba amafaranga menshi.
Yakomeje avuga ko kuba FARDC n’Abapolisi bahembwa amafaranga make bituma batabasha kuzuza inshingano zo kurinda igihugu uko bikwiye.
Ibi yabitangaje kuri uyu wa 22 Ugushyingo 2023, ubwo yari ari mu bikorwa byo kwiyamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu cya Congo mu mujyi wa Bunia.
Maïse Katumbi yakomeje avuga ko natsinda amatora kandi ko azahagarika intambara byihuse imaze igihe kinini muri Ituri na Kivu y’Amajyaruguru.
Yagize ati”Tugiye kurangiza vuba uyu mutekano muke, Tuzakora ikigega cy’ihariye cy’intambara, kandi tuzahera muri Ituri na Kivu y’Amajyaruguru”
Yongeyeho ko ababajwe n’uko abaturage babaye cyane, kubera ingaruka z’intambara avuga ko bazashyiraho miliyari 5 zigahabwa abaturage kugirango bakongera kwiyubaka.
Uyu Munyapolitiki ari guhana n’abandi bakandida bakomeye barimo Perezida Tshisekedi, Martin Fayulu, na Dr Denis Mukwege.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.Com