Nyuma y’igitero cyabaye kuwa 7 Ukwakira 2023 muri Israel itsinda rikora mu ibanga nibwo ryahise rishyirwaho rikora kugira ngo harebwe uko imfungwa zari zashimuswe na Hamas zarekurwa.Ibi bikirangira hahise hatangira igikorwa cyo kunga impande zombi cyamaze ibyumweru bigera kuri 5 ,kirimo ibihugu bine,umwanzuro wo guhana izi mfungwa ukaba waragezweho kuwa kabiri.
Gusa bikimara gutangazwa Minisitiri w’umutekano wa Israel Tzachi Hanegbi yahise atangaza ko kino gikorwa kibaye gisubitswe kugeza kumunsi wejo kuwa gatanu taliki ya 24 bitewe nuko ngo impande zombi zigifite ibyo zitaranoza neza.
Byari biteganijwe ko iki gikorwa cyo guhana imfungwa kiri buze kuba uyu munsi kuwa 4 aho Israel yagombaga gutanga agahenge kiminsi ine(4) kugira ngo icyo gikorwa kigende neza.
Hanegbi yagize ati: Umugambi wo guhana imfungwa zacu uracyakomeje ntacyahindutse,ikindi kandi guhanahana ziriya mfungwa zacu n’ubundi bizashingira kubyo twari twemerekanije mbere gusa bitari mbere yo kuwa gatanu.
Udi muyobozi mu bya gisirikare cya Israel ariko utashatse ko amazina ye atangazwa nawe yunzemo ati: “Umwanya wagahenge kiminsi ine twari twavuze ko turi butange nako kabaye gasubitswe,ikindi ibitero byacu muri Gaza haba ku butaka ndetse no mu kirere birakomeza kugeza igihe igikorwa nyirizina kizashyirirwa mubikorwa.
Adrienne Watson umuvugizi w’akanama gashinzwe umutekano muri Leta Zunze Ubumwe za America nawe yagize icyo abivugaho kuko yavuze ko kuba uyu mugambi wasubitswe bidasonuye ko umugambi wose wahagaze avuga ko ahubwo icyo bemerekanye aricyo kizagenderwaho.
Yongeyeho ati: “Ntakintu na kimwe gishobora gukuraho amahirwe yari ahari kuburyo byabuza abari kurekurwa kuba bataha iwabo mungo,intego yacu nuko aba bagera mungo amahoro,nibyo turimo kwigaho kandi turashimangira ko bizashyirwa mubikorwa ku munsi wo kuwa gatanu.
Ku munsi wo kuwa kabiri mu ijoro nibwo Israel yemeye amasezerano yo guherekanya imfungwa nyuma y’uko ibihugu birimo Quatar, Egypt, ndetse na Leta Zunze Ubumwe za America byari bimaze gukora ubuhuza hagati ya Israel na Hamas nkuko ikinyamakuru RT cyo mu burusiya dukesha iyi nkuru kibitangaza. Byitezwe ko Hamas izarekura imfungwa 50 za Israel harimo abagore n’abana, ni mugihe kandi Israel izarekura Abanyapalestine bagera 150.
Muri icyo gihe Israel izaba ihagaritse ibitero byayo byose muri Gaza mugihe cy’iminsi 4, ni mugihe kandi urwego rushinzwe umutekano rwa Israel rwagiriye inama abasivile b’Abanyapalestine kwimuka bakava mu majyepfo ya Gaza kubw’umutekano wabo muri kino gihe bisanaho ibi bitero bidafite imbaraga.
Schadrack NIYIBIGIRA.
Rwandatribune.com