- Umuyobozi w’Ishyaka Ensemble pour la république Moïse Kandida ubwo yari mu gikorwa cyo kwiyamamaza muri I Turi yagaragaje impungenge ko ashobora kuzibwa amajwi ndetse asaba indorerezi z’ishyaka rye kutazava ku masite y’itora byose bitarangiye.
Uyu muyobozi yavuzi ibi mu gihe akomeje kugaragaza ubudasa imbere y’abamukurikira aho aba yagiye kwiyamamariza, ndetse abakunzi be bakagaragaza ko azatsinda amatora nta kabuza, kuko umukandida wabo azi icyo gukora ndetse ko intego ze zireba abanyagihugu bose, kandi ko zibafitiye akamaro.
Moïse kandi yagaragaje ko naramuka atowe, ikibazo cy’umutekano muke ubarizwa mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo azagishyiraho akadomo, abaturage bakongera gutunga bagatunganirwa batikanga ibitero bya hato na hato.
Uyu mukandida uhanganye n’abandi bakandida bagera kuri 20 barimo Perezida ucyuye igihe Felix Tshisekedi n’abandi barimo n’abavuga rikijyana muri kiriya gihugu.
Uyu mu kandida kandi ukunze kugaruka ku kibazo cy’umutekano yasezeranije abanyagihugu ko nibaramuka bamutoye ikibazo cy’abasirikare badahembwa kizakosorwa, umusirikare agahabwa igihembo kimukwiriye, kuko ariwe mutekano w’igihugu ndetse avuga ko mu rwego rwo kuzamura ubushobozi bw’igisirikare azagura intwaro zigezweho .
Avuga ibi yanatangazaga ko igihugu cyabo kimaze iminsi kigura indege z’intambara zishaje, atangaza ko izo zashyirwa mu nzu ndangamurage, ahubwo hakagurwa izigezweho zishobora no gutanga umusaruro.
Yves Umuhoza
Rwandatribune.com