Mu karere ka bugesera abana b’abakobwa bafite imyaka 12 kugeza kuri 16 yamavuko bishoye mu mwuga w’uburaya. Ubuyobozi bukaba bwatangaje ko bugiye gukurikirana ikibazo cy’abana bishoye mu mwuga w’uburaya biyise ‘’sunika simbabara’’ nibasanga aribyo koko harakurikiranwa ababasambanya.
Bikaba bivugwa ko aba bana bakomeje kugaragara mu Murenge wa Rilima mu Kagari ka Kaneza muri santere ya Riziyeri, bagaragara kandi mu Murenge wa Gashora.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye mu ntangiriro z’iki cyumweru, umwe mu banyamakuru bari bacyitabiriye yabajije ubuyobozi bw’Akarere icyo bwenda gukora ku kibazo cy’abana bari hagati y’imyaka 12 na 16 bakora umwuga w’uburaya biyise ‘sunika simbabara’.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yavuze ko icyo kibazo atarakizi , gusa yemeza ko bagiye gukurikirana ayo makuru bakabakurikirana ku buryo bareka uwo mwuga, abo bana n’ababyeyi babo nabo bagahabwa inyigisho.
Meya Mutabazi yavuze ko abakora uyu mwuga babana n’ababyeyi, ubuyobozi buzegera abo babyeyi bigakemuka kuko ngo baba babacuruza kandi ntibyemewe.
Uyu muyobozi yavuze ko akenshi abana bava mu muryango wabo bagahitamo kujya kuba ku muhanda kuko ariho baba babona heza kuruta iwabo mu ngo, yavuze ko abenshi impamvu zituma bava iwabo harimo amakimbirane yo mu miryango n’ibindi bibazo bitandukanye asaba ababyeyi kubana neza bakirinda amakimbirane n’izindi ngeso mbi
Mutabazi Richard umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, yatangaje ko abo bana atari abazi, gusa yemeza ko bagiye gushingira kuri ayo makuru bakabakurikirana ku buryo bareka uwo mwuga, abobana ndetse nababyeyi babo bagahabwa inyigisho.
Ati “Ni ukubikurikirana tukareba aho biri tukareba icyakorwa kugira ngo bihagarare, sinzi ko babikora baba mu nzu zabo bwite, sinzi ko babikora baba mu muryango ariko umwana w’imyaka 12 ntabwo numva yemerewe kugira inzu ye ngo yibane, ubwo turaza gushingira kuri ayo makuru tubikemure.”
Uyu muyobozi yavuze ko akenshi abana bava mu muryango wabo bagahitamo kujya kuba ku muhanda kuko ariho baba babona heza kuruta iwabo mu ngo, yavuze ko abenshi impamvu zituma bava iwabo harimo amakimbirane yo mu miryango n’ibindi bibazo bitandukanye asaba ababyeyi kubana neza bakirinda amakimbirane n’izindi ngeso mbi.
UMUTESI Jessica
Rwandatribune.com