Inama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba imaze kwemeza Somaliya nk’umunyamuryango mushya w’ibihugu bya Afurika y’Uburasirazuba.
Kwemeza igihugu cya somaliya bije nyuma y’uko iki gihugu kibisabye uyu muryango, kikaba kibaye igihugu cya munani kigize uyu muryango kuko wari usanzwe ugizwe n’ibihugu birindwi aribyo u Rwanda,Uganda,Burundi,Kenya, Sudan yepfo,Tanzaniya na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Nk’uko byatangajwe mu nama y’abakuru b’ibihugu naza leta, bemereye igihugu cya Somaliya kuba umunyamuryango wa EAC bashingiye ku ngingo ya gatatu y’amasezerano ashyiraho uyu muryango.
Somaliya ibaye umunyamuryango wa EAC mu gihe uyu muryango ugiye kuyoborwa na Perezida wa Sudan yepfo Salva kiir asimbuye Perezida w’igihugu cy’u Burundi Evariste Ndayishimiye.
Somaliya ibaye umunyamuryango wa EAC mu gihe uyu muryango urimo ibihugu bifitanye ubwumvikane buke bushingiye kuri politike na diporomasi, nk’aho u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bidacana uwaka muri iki gihe aho ingabo za leta ya Kinshasa zihanganye n’umutwe wa M23, ibihugu byombi bigashinjanya gushyigikira imitwe yitwaje intwaro irwanya buri gihugu.
Guverinoma ya Kinshansa ishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 naho u Rwanda rugashinja Kinshasa gushyigikira umutwe wa FDLR ugizwe na bamwe mu basize bakoze jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994.
Sudan yepfo igiye kuyobora uyu muryango mu gihe igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kirimo umutekano mukeya.
Kandi uyu muryango wagiranye amasezerano n’iki gihugu yo kohereza ingabo zo guhagarara hagati ya FARDC n’igisirikare cy’umutwe wa M23 kugirango hubahirizwe amasezerano yasinywe hagati ya M23 na guverinoma ya Kinshasa.
Ariko hagiye hagaragara ko RDC ititaye kubyo yagiye isabwa n’uyu muryango kugera n’aho umuyobozi w’igihugu cy’u Burundi wayoboraga EAC yagiranye amasezerano yihariye na RDC yo kurwanya umutwe wa M23 akaba yarohereje ingabo za FDNB mu duce twiki gihugu dutandukanye.
Abasesenguzi ba politike bavuga ko umuyobozi mushya wa EAC yitwezweho guhangana n’ikibazo kitoroshye cyo gushaka umuti wo gukemura ibibazo by’umutekano bigaragara mu gihugu kinyamuryango aricyo cya CONGO.
Mucunguzi Obed.
Rwanda Tribune.com