Mu rwego rwo gutangiza igikorwa kiswe Rubavu nziza, kigamije kugira Rubavu umurwa w’ubukerarugendo , umuyobozi w’intara y’iburengerazuba bwana Lambert Dushimimana yatangaje ko ukurikije ubudasa bwa Rubavu, nta mukerarugendo wakabaye aza mu Rwanda ngo atahe atageze muri aka karere.
Iki gikorwa cyo kumurika itangizwa ry’ibikorwa byo kugira Rubavu nziza, kuri uyu wa 24 Ugushyingo2023 cyabereye muri SAGA BAY iherereye muri aka karere igice kiri mu nkengero z’ikiyaga cya Kivu, ahantu hari umucanga mwiza cyane ndetse uba wihera ijisho ibyiza bikikije ikiyaga cya Kivu ndetse n’ibyiza bibera mo.
Muri ibi biganiro ubuyobozi bw’akarere bwagaragaje byinshi buteganya gukora ndetse bugaragaza ko igikorwa batangiye kizatuma benshi mu bashomeri babona imirimo.
Aha Mayor w’agateganyo w’akarere ka Rubavu Nzabonimpa Deogratias yagaragaje ibikorwa akarere gateganya gukora birimo no kongera ibyanya by’ubukerarugendo ndetse bitunganije neza, atanga urugero kugice gikikije ikiyaga cya Kivu ahazwi nko k’umucanga, Umusozi wa Ntengo n’ahandi.
Umuyobozi w’akarere kandi mu kugaragaza ubwiza bw’akarere ka Rubavu, yatangaje ko hari na gahunda iteganijwe yo kuzenguruka umujyi wa Rubavu n’amagare hamwe n’amaguru , gahunda ishobora no kuzakorwa mu gikorwa cy’amarushanwa.
Umuyobozi w’intara Lambert Dushimimana yasabye itangazamakuru gufasha abantu kumenyekanisha ubwiza bw’akarere kugira ngo hatazagira umushyitsi uza mu Rwanda akagenda atabonye ibyo yifuzaga atamenye ko aka karere kabifite byose.
Yasoje agira ati” tugire Rubavu nziza, Uburengerazuba bwiza na Rwandanziza”
Yves Umuhoza
Rwandatribune.com