Umu Kandida ukuriye ishyaka Ensemble pour la République, Moïse Katumbi, ubwo yari ari mu bikorwa byo kwiyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yatanze imfashanyo zirimo ibiribwa na Ambulansi zo kujyana abarwayi kwa muganga.
Yazitanze ubwo yari ari I Goma, mu murwa mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu bikorwa byo kwiyamamaza, yatanze imfashanyo nyinshi ku mpunzi zagiye zivanwa mu byabo kubera intambara z’urudaca zikomeje kubica bigacika mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokorasi ya Congo.
Mu byo Katumbi Moïse, yahaye bariya baturage bakuwe mu byabo n’intambara harimo Toni 100 z’ibiribwa ndetse abaha na Ambulansi ebyiri zizabafasha mu buvuzi.
Abafashijwe n’impunzi za Kanyarucinya na Bulengo, ziri mu mu nkengero z’umujyi wa Goma.
Katumbi Moïse, yavuye mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru akomereza mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aho yahise abanziriza i Kamituga.
Moïse Katumbi, yasezeranije abanyekongo ko we, mu kwiyamamaza azakoresha amagambo make ariko ibikorwa bikazaba byinshi. Izi mfashanyo yazitanze kuri uyu wa 23 Ugushyingo 2023, ubwo yari ari kwiyamamariza mu mujyi wa Goma.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.Com