Polisi y’u Rwanda, yagiriye inama abaturage bo mu karere ka Burera Intara y’Amajyaruguru, kwirinda kwishora mu bikorwa by’ubucuruzi butemewe buzwi nka Magendu, ngo kuko bigira ingaruka mbi ku gihugu ndetse no ku babifatiwemo ,aho afatwa bagafungwa kubera kurenga ku mategeko egenga ubucuruzi mu Rwanda .
Ibi ni ibyagarutsweho n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Superintendent of Police Jean Bosco Mwiseneza, ubwo Polisi yerekanaga abantu babiri ,bafashwe bagerageza kwinjiza ibicuruzwa bya Magendu bitandukanye harimo n’amasashe agera ku bihumbi 80.
Abafashwe, ni umusore ufite imyaka 20 y’amavuko wafatanywe amapaki 400 (angana n’amasashe ibihumbi 80) n’ibilo 25 bya sukari gulu n’umugore w’imyaka 35, wafatanywe amakarito 6 ya Novida, amakarito 2 y’inzoga ya likeri yitwa Rasta n’ibindi bitandukanye.
Aba bakaba barafatiwe mu murenge wa Cyanika, akagari ka Kabyiniro, umudugudu wa Kabadari kuwa Gatanu tariki ya 24 Ugushyingo 2023 ahagana saa tanu n’igice z’amanywa, biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage aho ibyo bicuruzwa bari babikuye mu gihugu cya Uganda, babijyanye mu Karere ka Musanze aho bagombaga kubigurishiriza.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Superintendent of Police (SP) Jean Bosco Mwiseneza, akaba yasabye abaturage kwirinda kwishora mu bikorwa bya magendu n’ubucuruzi bw’ibitemewe mu Rwanda ,ngo kuko bigira ingaruka mu muryango no ku gihugu mu rusange .
Yagize ati: ”Magendu ntiyemewe kuko idindiza iterambere ry’igihugu bitewe n’uko ibicuruzwa biba byinjiye mu gihugu bidatanze umusoro wifashishwa mu kuzamura ubukungu bw’igihugu n’imibereho myiza y’abaturage.”
Yunzemo ati: “Aba bafatanywe ibicuruzwa bitemerewe kwinjira mu gihugu birimo amasashe yangiza ibidukikije bikanagira ingaruka mbi ku buzima bwa muntu.”
Yakomeje avuga ko abafatirwa muri ibi bikorwa ,bahabwa ibihano birimo no gufungwa, bagacibwa n’amande kandi ko ibyo byose bigira ingaruka ku miryango yabo kuko iyo ufunzwe cyangwa ugacibwa amande ,ubukungu bwawe busubira inyuma ugakenesha umuryango.
Ingingo ya 87 y’Itegeko No. 026/2019 ryo ku wa 18/09/2019 rigena uburyo bw’isoresha, iteganya ko; umuntu wese ugambiriye kutishyura umusoro ukoze igikorwa cyo guhisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n’ubucuruzi; aba akoze icyaha cyo kunyereza umusoro.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarengeje imyaka itanu (5).
RAFIKI Karimu.