Umutwe w’inyeshyamba wa M23 wagiranye ikiganiro n‘abaturage bo muri Gurupoma ya Jomba, iherereye muri Teritwari ya Rutshuru, maze abaturage basabwa kugerageza kwiteza imbere bahereye ku bikorwa byabo bisanzwe, birimo ubucuruzi, Ubuhinzi, n’ibindi byose bishobora kubafasha kwiteza imbere.
Ni ibiganiro byabaye kuri uyu wa 26 Ugushyingo 2023 kuri Paruwasi Gatolika ya Jomba iherereye mu birometero 50 uvuye mu mujyi wa Goma, usanzwe ari umurwa mukuru w’intara ya Kivu y’amajyaruguru.
Ibi bibaye mu gihe uyu mutwe w’inyeshyamba umaze igihe uhanganye bikomeye n’ingabo za Leta ya Congo hamwe n’abo bafatanije muri uru rugamba, iyi mirwano ikaba imaze igihe ihanganiye mu nkengero z’umujyi wa Sake.
Aya makuru kandi yanemejwe n’u muvugizi wa M23 mubyapolitike bwana Lawrence Kanyuka, aho yagize ati“ Kuri paruwasi gatolika ya Jomba twasangiye n’abaturage ibitekerezo. Twaganiriye ku kwiteza imbere no kubungabunga amahoro hamwe no kugira ubwisanzure no kwishyira ukizana.”
Yakomeje agira ati “Abaturage bagomba kwisanzura kandi bagomba kwiteza imbere bagacuruza kuko ingabo za ARC/M23 nazo zizabashakira u mutekano.”
Ibi biganiro bibaye mu gihe hari hashize iminsi hahwihwiswa amakuru ko abaturage bo mu mujyi wa Goma batumye kuri uyu mutwe ngo uze no mumujyi wabo kuko barambiwe ingabo za Leta ya Congo, FARDC, zimaze igihe zifite izina ry,akabyiniriro ka Kata Nyama, izina bahawe kubera ibikorwa byabo.
Izi ngabo zikaba zishinjwa guhohotera abaturage no gusahura utwabo , mu gihe abaturage b’aho uyu mutwe wafashe bo batekanye ibyabo biri amahoro.
Yves Umuhoza
Rwandatribune.com