Nyuma y’uko Malawi ikomeje kohereza urubyiruko muri Israel kujya gukora mu mirima, kuya 25 Ugushyingo abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuze ko hatarimo ubwenge na buke.
Malawi mu mahitamo yagize yo kohereza urubyiruko muri Israel ngo rujye rukora mu mirima y’abanya Israel. Umukuru w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Malawi Kondwan Nankhumw yavuze ko perezida wa Malawi, Lazarus Chakwera na guverinoma ye bose ko atari bazima kubwo kohereza abo bantu muri Israel kandi bazi ko hariyo imirwano ibahanganishije n’umutwe wa Hamas.
Yagize ati:”Nta mubyeyi muzima ushobora kohereza umwana we gukora mu gihugu azi neza ko kirimo intambara”.
Inkuru dukesha BBC ivuga ko ibi bibaye nyuma yuko Israel yari imaze iminsi ihaye Malawi ubufasha bwa miliyoni 60 z’amadorari ya Amerika mu byumweru bibiri bishize,kugirango izahuke mu bukungu.
Niyonkuru Florentine
Rwandatribune.com