Nyuma y’amasasu menshi yumvikanye mu ijoro ryakeye, abaturage bari bihebye ariko ngo n’ubwo bitoroshye kubw’umubano uri hagati ya Congo n’u Rwanda, mu Rwanda niho baboneraga ubuhungiro.
Ku bw’amasasu y’urufaya y’imbunda nini n’intoya yumvikanye mu mujyi wa goma mu gihugu cya congo mu mirwano yabaye hagati y’ingabo z’igihugu cya congo FRDC na Wazalendo, imirwano yahahamuye abaturage baho.
Dore ko hari nabari batangiye kuzinga iby’ibanze batekereza ko byanga bikunda barahungira mu mujyi wa Gisenyi mu Rwanda,nk’uko umuturage waganiriye na UMUSEKE yabitangaje.
Ni imirwano yabaye ubwo abaturage bari bafite ubwoba bwinshi, aho ngo bari Bazi ko Ari M23 ibagezemo, ariko nyuma baza gusanga ari FARDC yari ihanganye na Wazalendo. Abo baturage basaba ubuyobozi kubarindira umutekano uko bashoboye kose.
Niyonkuru Florentine
Rwandatribune.com