Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi UNHCR ndetse n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bana UNICEF batangaje ko mu bugenzuzi bamaze iminsi bakora basanze ikibazo cy’impunzi gikomeje kuba agatereranzamba ndetse no gufata indi ntera umunsi ku munsi mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Bavuga ko kandi mugihe kingana n’ibyumweru 6 gusa abaturage bagera kubihumbi 450,000 bo mu duce twa Rutshuru na Masisi muri kivu y’amajyaruguru aribo kugeza ubu bamaze kuva mubyabo bahunga,kubw’imirwano irimo kubica bigacika hagati y’ingabo z’igihugu ( FARDC) ndetse n’imitwe yitwaje intwaro aho muri icyo gihugu cya Congo.
Hari umuturage witwa Jean Baptiste Munyanziza,uyu Munyanziza n’umuryango we baba mu nkambi y’impunzi ya Bushagara iri mu birometero bisaga 20 mu majyaruguru y’umurwa mukuru Goma ni nyuma yuko inzu bari batuyemo yasenyukaga nyuma y’igitero cy’agabwe aho muri ako gace.
Agira ati:”Abenshi muri twe ntitukigira amazu n’ibindi bintu umuntu yakwifashisha mugihe agize ikibazo cy’ihutirwa,yego hano turi tubona ubufasha bujyanye n’ibyo kurya ariko oya turabyanze,ntabwo dukeneye ko buno buzima bukomeza kuko igihe twari turi murugo twarahingaga,tukorora mbese twari tubayeho neza.icy’ingenzi twe twifuza nuko iyi ntambara yahagarara noneho tugataha tukisubirira iwacu.”
Kino kibazo cy’abaturage batabona ibyibanze bakeneye,kirimo gukomeza gufata indi ntera aho muriicyo gihugu ngo bitewe nuko bimwe mubyabafasha harimo nk’imihanda bikomeje kugenda bisenywa nk’uko Africa News ibitangaza.
Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi UNHCR rivuga ko mu mezi ashyize ryari ryagerageje kwubaka amazu hafi y’umujyi mukuru wa Goma,ayo mazu akaba yari afite ubushobozi bwo kwakira abagera kubihumbi 40,000 by’abaturage.
Ikindi uvuga ko uyu muryango wari wanabahaye ibindi bintu nkenerwa harimo ibikoresho byo mugikoni ndetse n’ibyo kwiyorosa bitandukanye.gusa ngo nubwo bimeze bityo uyu muryango wari wiyemeje kugumya gufasha abaturage batagira epfo n’aruguru kugira ngo urebe ko abaturage bagera ku 7000 bakomeza kugenda b’abona ibikoresho nkenerwa.
Imibare y’uyu muryango yafashwe mu kwezi kw’Ukwakira (10) igaragaza ko muri kuno kwezi gusa abantu bagera 3000 aribo bakorewe ihohoterwa, kimwe cyakabiri cy’imibare yari yarafashwe mu mezi yabanjirije uko kwezi kwa cumi. Iyi mibare kandi ikomeza igaragaza ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse no gufunga bantu mbere yuko bicwa aribyo byaha byiganje aho muri icyo gihugu cya Congo bigakurikirwa no gushimuta bya hato n’ahato ndetse no gusenyuka kw’ibikorwa remezo nk’imihanda ndetse n’ibindi.
Schadrack NIYIBIGIRA
Rwandatribune.com