Mu ijambo Perezida ucyuye igihe muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo Félix-Antoine Tshisekedi yagejeje kubari bamukurikiye ubwo yari yagiye kwiyamamaza mu ntara ya Ubangwi, mu mujyi wa Mbandaka ufatwa nk’umurwa mukuru w’iyi ntara, uyu mukandida yatangaje ko mu bo bahanganye harimo abanyamahanga ndetse asaba abaturage gushishoza neza.
Uyu mu kandida avuze ibi mu gihe hirya no hino biri guhwihwiswa ko abakandida bari kugaragara bafite abantu hari Moïse Katumbi hamwe na Tshisekedi, ndetse biravugwa ko abandi basa n’abagisinziriye.
Tshisekedi unarangije Manda ye ayoboye igihugu, yatangaje ibi bamwe batangira kuvuga ko ibi biri guterwa n’ubwoba afitiye uyu mu kandida witwa Moïse Katumbi, bityo akaba ari kwifashisha gahunda yo ku muharabika no kumwangisha abantu.
ni ijambo yavuze ku mugoroba wo kuri uyu wa 26 Ugushyingo ubwo yari mu gikorwa cyo kwiyamamaza mu mujyi waMbandaka.
Felix ari gutangaza ibi mu gihe nawe ubwe bari kumushinja uburiganya kuko ngo amazina yatanze muri aya matora atandukanye cyane n’ayo yari yatanze mu matora ya 2018.
Ibi abivuga yanatangaje ko bamwe muri abo banyamahanga harimo abashobora kuba bafasha abanyamahanga bagenzi babo, aha benshi bakaba bavuze ko yashakaga kuvuga ko abo ari kuvuga bashyigikira umutwe w’inyeshyamba wa M23 basanzwe bita abanyamahanga.
Ni kenshi kandi uyu mu nyapolitiki yibasiwe n’abari ku butegetsi harimo na Perezida Tshisekedi bavuga ko atakabaye yaracecetse ngo areke kwamagana u Rwanda mu gihe abandi bari bari kwamagana icyo gihugu bashinja gufasha M23
Yves Umuhoza
Rwandatribune.com