Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara n’umuryango w’abibumbye (Loni) bugaragaza ko byibura abagore 5 ku isi bapfa baba bambuwe ubuzima n’umwe mu bo mu ryango wabo uba wabakoreye ihohoterwa.
Hashingiwe ku bushakashatsi bwakozwe ku rwego rw’Isi n’uyu muryango, bugaragaza ko abagore bahohoterwa,ihohoterwa ryabo rikomeje gufata indi ntera nyamara ibihugu bikaba bidashyiraho ingamba zihamye zo kurirwanya.
Ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’isi gutangiza ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina Ozonnia Ojielo Uhagarariye UN mu Rwanda yagaragaje ko imibare y’abagore n’abakobwa bahohoterwa ku Isi ikiri hejuru. Ubushakashakatsi bwa Loni, bugaragaza kandi ko mu Rwanda abagore 46 % ari bo bagaragajwe ko bahuye n’ikibazo cy’ihohoterwa bakorerwa n’abo bashakanye mu 2020 mugihe hari n’abandi bahohoterwa bagahitamo kubiceceka.
Yagize ati: “Mu mwaka wa 2022, imibare yagaragaje abagore bagera ku bihumbi 245 ku isi yose bakorerwa ihohoterwa n’abo bashakanye buri mwaka. Abagore n’abakobwa barenga batanu buri saha bicwa n’umwe mu bagize umuryango. Ubu ni ubushakashashatsi bwo ku rwego rw’Isi”.
Umuryango w’Abibumbye kandi wanagaragaje ko ihohoterwa rikorerwa abagore risenya umuryango muri rusange, ridasize n’ibihugu kuko ubu habarurwa 2.5 % by’ingengo y’imari ibihugu by’Afurika bihombera muri ibyo byaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Ku rwego rw’Isi, ibihugu bihomba 3.5% by’amafaranga y’ingengo y’imari mu byaha by’ihohoterwa. N’ubwo bimeze bityo ariko, Loni igaragaza ko ibihugu byinshi bidashyira imbaraga mu guhangana n’iri hohoterwa.
Ojeilo yagize ati: “Imibare y’umwaka wa 2022 yagaragaje ko ku rwego rw’Isi amafaranga ashorwa mu guhangana n’iri hohoterwa rikorerwa abagore, abarirwa ku ijanisha rya 0.2 % mu nkunga zatanzwe zose.”
Arongera ati: “Ikibazo dufite n’uko nta gihugu na kimwe kirarandura iri hohoterwa rikorerwa abagore, kandi ibihugu 27 ni byo byashyizeho uburyo bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina no kongerera ubushobozi abagore, na gahunda zo kwimakaza uburinganire bw’abagabo n’abagore.”
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Dr. Uwamariya Valentine, yagaragaje ko hakwiye ubufatanye bw’inzego zose n’abaturage kugira ngo bahangane n’ikibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikigaragara mu Rwanda n’ahandi henshi ku Isi.
Yagize ati: “Tubivuga neza ko abishyize hamwe ntakibananira, dushobora guhagarika ihohoterwa yaba irikorerwa abaturage muri rusange,turabasa kuzirikana ko tudashobora gutsinda ihohoterwa buri wese atabigizemo uruhare. Turabasaba kandi no gutoza abana bakiri bato no kubasobanurira ingaruka z’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.”
Ni mu gihe Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) kandi, ihora yibutsa abaturage ko mu gihe hari uwahohotewe yagana Isange One Stop Center kugira ngo ahabwe ubufasha.
Iyi Minisiteri kandi inizeza abaturage ko mu gihe uwahohotewe amaze guhabwa ubufasha akurikiranwa n’inzego zibishinzwe mu rwego rwo kumufasha gukomeza ubuzima busanzwe mu buryo bwuzuye, arindwa kuba yakongera guhura n’iryo hohoterwa.
Rafiki Karimu
Rwandatribune.com