Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yateranye kuri uyu wa 28 Ugushyingo yatoye itegeko ryemeza ko itegeko rigenga amatora ryahinduka nyuma yo guhuza amatora ya Perezida n’ay’Abadepite.
Ibi byabaye mu nteko rusange yabaye ku munsi w’ejo yasuzumye Raporo ku bugororangingo bwakozwe n’Inteko Rusange ya Sena ku bijyanye n’Itegeko Ngenga rihindura Itegeko Ngenga rigenga amatora ryasabiwe kuvugururwa nyuma y’uko Itegeko Nshinga rivuguruwe, rikagena ko amatora y’Umukuru w’Igihugu ahuzwa n’ay’Abadepite.
Guverinoma yashyikirije Inteko umushinga w’itegeko, aho yagaragazaga itegeko ryo mu 2019, rigenga amatora ritakijyanye n’igihe nyuma y’uko amatora ya Perezida ahujwe n’ay’Abadepite.
Yagaragaje ko hari n’ingingo zari zanditse nabi cyangwa mu buryo butajyanye n’igihe kuko hari nk’aho mu itegeko ryari risanzweho ryateganyaga ko abayobora amatora ari abakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, mu gihe biba binashoboka ko hari abakorerabushake cyangwa abandi bantu bashobora gushyirwaho bagafasha mu migendekere y’amatora.
Mu itegeko rivuguruwe, bongeyemo ingingo nshya nyinshi zitari ziri mu itegeko rya mbere, muri izo ngingo nshya harimo iteganya igihe amatora y’Abasenateri batorwa abera.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana, yavuze ko iri tegeko ryagombaga kuvugururwa kugira ngo ibirimo bihuzwe n’ibiteganywa n’Itegeko Nshinga.
Yagize ati “Mu itegeko ryari risanzweho, byari ibice bibiri, ikigaragaza uko amatora ya Perezida akorwa ndetse n’uko amatora y’Abadepite akorwa. Rero twagombaga kubihindura kugira ngo bijyane n’ibiteganywa n’Itegeko Nshinga tugenderaho uyu munsi.”
Minisitiri yakomeje asobanura ko guhuza amatora y’Abadepite nay’Umukuru w’igihugu bifitiye igihugu akamaro kanini kuko bizatuma hakoreshwa ingengo y’imari ya Leta nkeya.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.Com