Muri Tanzania hashize iminsi hari kwigwa ku kibazo cy’impunzi z’Abarundi zahungiye muri icyo gihugu, bemeza ko izo mpunzi zigomba gusubira iwabo bitaba ibyo zikamburwa uburenganzira bwo kwitwa impunzi.
Amakuru dukesha Ijwi ry’Amerika, avuga ko Umuyobozi w’Ishami rishinzwe impunzi muri Minisiteri y’Umutekano muri Tanzania, Sudi Mwakibasi, amaze iminsi agirana inama n’abahagarariye impunzi z’Abarundi.
Uwo Muyobozi yagize ati “Iki kibazo kirimo kirigwaho. Hari ibyemezo bizafatwa kubera ko igihe dutangira gucyura impunzi twavuze ko Leta ifata impunzi yose nk’umuntu utazwi n’amategeko. Nubwo dukunda abantu, mu gihe wanze gutaha ntabwo tuzakwihorera.Mwirinde ko mutakaza uburenganzira bwo kwitwa impunzi. Ndizera koi bi byumvikana.”
Yakomeje avuga ko ibiganiro bigeze kure. Ati “Nshuti zanjye, mpunzi z’Abarundi ndabasaba nkomeje abayobozi banyu mwemeranye ku gutahuka iwanyu. Ubu buhungiro hazagera igihe bubarushye.”
Hazagera igihe ubuhunzi buveho. Tumaze iminsi mu nama twahuriye i Gitega, ejo bundi tuzaba turi i Dar-es-Salaam. Hari abanyamahanga babaryoshyaryoshya babaha ibyiringiro, abo bungukira mu makimbirane yo mu karere kacu, ni bo bigira nk’aho bababaye kandi bafite ibisubizo by’ibibazo byanyu, kandi ari uburyarya.”
Umwe mu bahagarariye impunzi z’Abarundi wari muri iyo nama yabwiye Ijwi ry’Amerika ati ” Ijambo rye ryatuguye nabi”
Abarundi bahungiye muri Tanzania bagiye bagaragaza ko abayobozi b’icyo gihugu baba bari gukorana n’abayobozi b’u Burundi ngo batere ubwoba impunzi kugira ngo zitahe ku gahato.
Umuyobozi mukuru ushinzwe ibibazo by’impunzi zitaha i Burundi, Nestor Bimenyimana yabwiye iki kinyamakuru ko Leta y’u Burundi idashobora gucyura impunzi ku ngufu.
Igihugu cya Tanzania gicumbikiye impunzi z’Abarundi mu nkambi ya Nduta na Nyarugusu mu Karere ka Kigoma zirenga ku bihumbi 118.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.Com