Mu buzima busanzwe duhura n’ibintu bitandukanye bidutera stress, iyo wahuye nayo ni ngombwa gushaka uko uyirwanya, kugirango urwanye ingaruka zayo.
Reka turebere hamwe ibyagufasha mu gihe wagize Stress:
1.Guhumeka
Mu gihe hari ikintu kiguteye stress, ukora umwitozo wo guhumeka winjiza umwuka mwinshi hanyuma ukawusohora buhoro ukabikora byibuze iminota ibiri.
Ibi kandi ushobora kubikorera aho waba uri hose, haba ku kazi, mu ishuri, mu nzira n’ahandi waba uherereye. Ibi bituma imikaya yawe iruhuka kandi biba byiza nyuma ya kwa guhumeka ukurikijeho kwinanura.
2.Guha agaciro ibyo urimo
Mu gihe stress urimo kuyiterwa no kwiganyira ku bizaba ahazaza hawe cyangwa kwicuza ku byo wakoze, aho kubiha umwanya, gerageza kwita ku byo urimo gukora, niba urimo kugenda utege amatwi intambwe zawe, niba urimo kurya wumvirize icyanga cy’ibyo urimo kurya, niba uri mu kazi abe ari ko uha umwanya, niba urimo kumva umuziki wumve injyana ukunda n’ubutumwa burimo, n’ibindi bizagufasha.
3.Kwiga kubaho bijyanye n’aho uri
Aho uri, ibyo urimo, abo muri kumwe ni kimwe mu bintu bigora bamwe kumenyera. Urugero niba utwaye imodoka wakererewe akazi none ugahura n’urujya n’uruza rw’imodoka nyinshi (embouteillage/traffic jam) bisaba guhagarara umwanya. Aho kwijujuta, kuko n’ubundi ntacyo uri bubikoreho, wafata ako kanya nk’amahirwe ubonye yo kwitekerezaho no kugira ibyo uhindura muri wowe.
4.Kwirinda gutekereza ku bibazo gusa
Ntabwo mu buzima duhora mu bibazo gusa ahubwo tujya tugira n’aho dutsinda. Mu gihe stress ikugose ibuka ko hari igihe wabonye amahirwe, ibuka ko ufite umuryango, inshuti, ndetse ukiri muzima. Niba waramugariye mu mpanuka ibuka ko hari abo yahitanye, niba urangije kaminuza ukabura akazi ibuka ko hari urungano rwawe rutabashije no kwiga ayisumbuye, ibi bizagufasha kubona ko ubuzima ari uko tububamo.
5.Kumva umuziki ukunda
Umuziki uza mu bintu biruhura umutima n’ibitekerezo. Ushobora kuwumva, kuwureba cyangwa kuwubyina byose bizagufasha kumva utuje kandi utekanye.
Si ibi gusa byagufasha kuko no gukora zimwe muri siporo zifasha kwitekerezaho no kuruhura ubwonko nka meditation na yoga biri mu bifasha guhangana na stress. Kugira inshuti uganiriza ibiguhangayikishije, kugira itungo ryororwa (injangwe, imbwa, …) na byo bifasha bamwe kurwanya stress.
Ibyo ni bimwe mubyo twabashije kubona mu byagufasha guhangana na stress twifashishize imbuga za: www.Passeportsante.net, www.Umutihealth.com
Adeline Uwineza
Rwandatribune.Com