Visi Perezida wa Gambia Muhamma B. S Jallow n’itsinda ayoboye bari mu ruzinduko mu Rwanda aho yakiriwe na Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente,kugira ngo ibihugu byombi bisangire ubunararibonye n’ubumenyi ku miyoborere myiza y’ibihugu.
ni igikorwa cyakozwe kuri uyu wa 28 Ugushyingo, ubwo aba bayobozi bombi bagiranaga ibiganiro byibanze ku gusangira ubumenyi mu bijyanye n’imiyoborere n’ihuzabikorwa, nk’uko ibiro bya Minisitiri w’Intebe byabitangaje.
U Rwanda na Gambia bisanzwe bifitanye umubano ushingiye kuri dipolomasi, aho muri Kamena ya 2022, Ambasaderi Jean Pierre KARABARANGA yashyikirije Adama BARROW, Perezida wa Gambiya, impapuro zimuhesha uburenganzira bwo guhagararira u Rwanda muri Gambia.
Amb. Karabaranga asanzwe ahagarariye u Rwanda mu Bihugu bya Senegal, Mali, Guinea Bissau, Gambia na Cabo Verde.
Ubwo Karabaranga yashikirizaga Perezida Barrow impapuro zo guhagararira u Rwanda, yagaragaje ko barufata nk’intangarugero mu kwihesha agaciro no guharanira kwigira, ibikorwa byo kubungabunga umutekano hirya no hino, bityo hakaba hari byinshi bigira ku Rwanda.
Yanagaragaje ko ibihugu byombi bizakomeza gufatanya hagamijwe inyungu z’abaturage b’ibihugu byombi.
Yves Umuhoza
Rwandatribune.Com