Mu mujyi wa Kigali umusoro ku butaka buherereye mu duce dukorerwamo ibikorwa by’iterambere buzajya busora amafaranga ari hagati ya 70 na 80 kuri metero kare imwe, nk’uko byemejwe n’Iteka rya Minisitiri ryo kuri uyu wa 28 ugushingo 2023.
Ibi byatangajwe nyuma yuko umusoro ku butaka wari hagati ya 0Frw na 300 Frw, uyu musoro ukaba wagabanutse hafi gatatu mu Mujyi wa Kigarl ndetse n’indi Mijyi.
Ubutaka buri mu gace kagenewe guturwa mo buzajya busoreshwa amafaranga ari hagati ya 60 Frw na 80 Frw kuri metero kare.mu gihe ubutaka buri muri santeri y’umujyi mu gace kagenewe ubucuruzi buzajya basoreshwa 50 Frw na 70 Frw, naho ahagenewe guturwa hazajya hasora 40 Frw na 60 Frw kuri metero kare.
Mu nkengero z’umujyi bazajya basora hagati y’amafaranga 20 Frw na 50 Frw ,mu gihe ubutaka bwagenwe guturwa mo buzajya busora hagati yi 10 Frw na 40 Frw.
Ubutaka buri mu dusantire two mu mujyi yunganira Kigari buzajya busoreshwa hagati y’amafaranga 10 Frw na 20 Frw, mu gihe ahantu hicyaro ubutaka bwaho buzajya busora hagati y’amafaranga 0 Frw na 10 Frw,
Ubundi butaka buri mu duce tw’ibyaro buzajya busora hagati ya 0 Frw na 20 Frw, ahagenewe guturwa hazajya hasora hagati ya 0 Frw na 5 Frw,mu gihe ahagenewe ubuhunzi n’ubworozi haba mu byaro no mu Mijyi buzajya busora hagati y’amafaranga 0 Frw na 0.4 Frw kuri metero kare.
Yves Umuhoza
Rwandatribune.Com