Ministeri y’ubuzima Ishingiye ku lteka rya Minisitiri w’lntebe N°163/03 ryo kuwa 21/12/2020 rigena inshingano za Minisiteri y’Ubuzima zirimo guteza imbere ubuzima bw’abaturage ibinyujije mu kubagezaho serivisi z’ubuzima zibarinda, zibakiza n’izituma basubirana ubuzima bwiza, gukurikirana ndetse no gusuzuma ishyirwamubikorwa rya politiki, ingamba na gahunda by’urwego rw’ubuzima n’inzego zifitanye isano narwo;
Ishingiye kandi ku nyandiko zigaragaza amabarura ari gukorwa y’abavuzi gakondo mu bice bitandukanye by’igihugu rikozwe n’ihuriro ry’abavuzi gakondo mu Rwanda ryitwa AGARwanda Network, bakifashisha inzego z’ibanze aho zihaterera kashe ku rupapuro ruri gukoreshwa muri iryo barura ritatangiwe uruhushya n’urwego rubishinzwe;
Yandikiye urugaga igira iti “: Mbandikiye mbasaba gukora ibibikurikira:
Guhagarika iribarura aho riri gukorwa hose mu bice bitandukanye by’lgihugu;
Guhagarika itangwa ry’ibyemezo kubavuzi gakondo riri gukorwa n’irishyiraharnwe;
Gutesha agaciro ibyangombwa byatanzwe n’ihuriro ry’abavuzi gakondo mu Rwanda (AGA Rwanda Network) ndetse no gusaba inzego z’ibanze zatanze ibyo byangombwa ko bigarurwa ku biro byabiteyeho kashe”.
Muri AGA Rwanda Network hamaze iminsi havugwamo gukora ibarura rwihishwa
Mu ihuriro ry’ abavuzi gakondo AGA Rwanda Network hamaze iminsi havugwamo gukora ibarura rwihishwa rikozwe n’uwari uhagarariye iryo huriro Nyirahabineza Gertulde wegujwe n’abamutoye tariki 8/03/2022 ariko agakomeza gutsimbarara.
Yaje kwitwikira izina rya MInisante atanga amafishi mu turere twose tw’igihugu abifashijwemo n’abo yishyiriyeho ngo yatumwe na Minisante bakayaha, abavuzi gakondo ngo basinyishe mu nzego zibanze kugeza ku murenge bakishyura ibihumbi 10 by’amafaranga y’u Rwanda ibyo byaje kwamaganwa na Komite yatoranywe nayo ibinyujije mu itangazo.
N’ubwo Ministeri y’ubuzima bigaragara ko yahagaritse ibarura ry’Abavuzi Gakondo Bibumbiye muri AGA Rwanda Network siyo yarikoraga ahubwo rwakorwaga n’uwirukanwe muri Uru rugaga Nyirahabineza
Muri Nzeri 2023, Ihuriro ry’abavuzi gakondo mu Rwanda AGA Rwanda Network ryari ryaburiye abavuzi Gakondo bakorera mu turere dutandukanye tw’igihugu kwirinda kugira uwo baha amafaranga ababeshya ko hagiye kuba ibarura rusange kuko ngo ari ubutekamutwe bwari buri gukorwa n’uwahoze ayobora iri huriro Nyirahabineza Gertrude nyuma akaza kwirukanwa biturutse ku makosa yakoze, arimwo gucunga umutungo nabi no kubiba amacakubiri mu banyamuryango b’ihuriro agamije kubacamwo ibice.
Mu busesenguzi bwari bwakozwe n’ubunyamabanga bw’ihuriro bwasanze Nyirahabineza Gertulde wahoze ari umuyobozi w’Ihuriro ry’abavuzi Gakondo (AGA Rwanda NETWORK) wegujwe n’inteko rusange y’abanyamuryango, ku wa 08 Werurwe 2022, ngo yari akomeje kwiyitirira ubuyobozi yahozeho kugeza n’ubwo yihaye ububasha bwo gushyiraho abayobozi ku rwego rw’uturere kandi ubusanzwe batorwa n’abanyamuryango ubwabo.
Ngo bikaba ngo byaravugwaga ko yatangiye gukoresha ibarura ry’abavuzi Gakondo mu buryo butemewe cyane ko akurikiranywe n’inkiko ku byaha yakoreye urugaga. Ari naho bwaheraga buburira abanyamuryango bose kwitondera ibarura ryari twatangiye mu Nzeri 2023 ryateguwe na Nyirahabineza ko ritazwi Kandi ngo umuvuzi gakondo uzahabwa icyangombwa kitazahabwa agaciro .
Murengerantwali Jean Bosco, Umunyamabanga mukuru w’ihuriro AGA RWANDA NETWORK yari yamaganye ibyo bikorwa biri gukorwa na Nyirahabineza ko ari kubikora binyuranje n’amategeko ajyenga iri huriro asaba inzego zibishinzwe zirimwo minisitiri y’ubuzima (MINISANTE) na Minisitiri y’ubutegesti bw’igihugu (MINALOC), Polisi y’igihugu na RIB Gukurikirana Nyirahabineza akareka kuyobya abavuzi Gakondo.
Nkundiye Eric Bertrand
Rwandatribune.com