Umukandida Moïse Katumbi uri kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu matora ategerejwe kuba mu mpera z’u kwezi kwa Cumi nabiri, yakiriwe nk’umwami kuri uyu wa 29 Ugushingo 2023, ubwo yari ari kwiyamamariza I Kalemie mu murwa mukuru w’intara ya Tanganyika
Uyu mukandida ufite nimero ya 3, Moïse katumbi, ubwo yakirwaga ku kibuga cy’indege cya Kainda, giherereye mu Mujyi wa Kalemie, yakiranwe ibyishimo byinshi n’abaturage b’ingeri zose, dore ko kwiyamamaza kwe kwari kwitabiriwe ku kigero kiri hejuru cyane
Bamwe mu bari baje kumwakira baje bitwaje ibyapa byanditsweho ngo “Baba wa Taifa, Mukombozi wetu.”
Moïse katumbi yaje gufata ijambo maze agira ati: “Tuje kubakura mu buretwa bwa UDPS.”
Moïse Katumbi, na none yagarutse kubijanye n’umutekano, ubuhinzi n’iterambere ry’i Mihanda isanzwe ndetse n’iya gari ya Moshi. Ibi byose yijeje abari bitabiriye ko byose bizakemuka mu gihe bazaba bamugiriye icyizere bakamuha amajwi.
Moïse katumbi, yahise yerekeza ku k’ibuga cy’umupira w’amgaru aho yasanze n’ubundi ategerejwe n’Abantu benshi batabarika.
Byavuzwe ko Moïse Katumbi, yakiriwe n’abaturage ba barirwa mu bihumbi 600.000 bingana na 98% by’Abaturage batuye i Kalemie umurwa Mukuru w’Intara ya Tanganyika.
Moïse Katumbi, yigezeho kuba Guverineri w’i Ntara yahoze ari Katanga, itaragabanwamo intara ine. Icyo gihe yakoze byinshi harimo no guca intambara akoresheje programme yitwaga CONADER.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.Com