OMS, ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima rirasaba ko abarwana muri Gaza birinda gusenya ibikorwa byose bifite aho bihurira n’ubuvuzi ngo kuko OMS ifite impungenge z’uko hari indwara z’ibyorezo zishobora kwaduka biturutse kuri iyo ntambara.
Mu cyumweru gishize nibwo Israel na Hamas byemerekanyije ku kuba byahererekanya imfungwa kumpande zombi,ibintu byanatumye habaho gutanga agahenge ku ntambara kugira ngo intambara ibe ihagaze,ibyo byose byatumye OMS ndetse n’indi miryango itanga imfashanyo bibasha kwongera ubufasha n’ibindi byangombwa bageza muri Gaza,gusa ngo ibi ntabwo bihagije ugereranyije n’umubare w’abantu bagera kuri miriyoni ebyiri n’ibihumbi magana atatu bahatuye.
Radiyo Ijwi Ryamerika dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga ko ubwo umuyobozi wa OMS Tedros Adhanom Ghebreyesus yagezaga ijambo rye ku bari bitabiriye inama yabereye mugihugu cy’Ubusuwisi yavuze ko ibitaro 15 gusa mu bitaro bigera kuri 30 biri muntara ya Gaza aribyo bikibasha gukora kandi ko byamaze kurengerwa n’umubare w’abarwayi benshi bari aho.
Tedros yagize ati: “Ku bitaro 25 gusa biri ku ruzi rwa Wadi Gaza, mbere yuko ubushyamirane butangira ibitaro 3 gusa nibyo byakoraga bifite ibikresho nkenerwa byo’se kandi byibanze ariko ngo hari bimwe ibi bitaro bidafite harimo nka Risanse,Amazi,ndetse n’ibiribwa.” Uyu muyobozi yakomeje agira ati: “Ubushobozi buke bw’ubuvuzi busigaye bukwiye kubungabungwa,gushyigikirwa no kwagurwa.”
Ikindi kandi OMS yatanze impuruza ku ndwara z’ibyorezo zishobora kwaduka muri Gaza aho abantu bose bavanYwe mu byabo n’intambara bose bibumbiye hamwe kandi ari benshi mu mazu bacumbikiwemo. irishami rya Loni ryagaragaje ko abarwayi b’impiswi biyongereye by’umwihariko mu mpinja ndetse no mu bana bakiri bato.
Tedros yavuze ko hari impungenge z’uko indwara zandura zakomeza gukwirakwira ndetse no kwiyongera by’umwihariko harimo indwara z’ubuhumekero,indwara zituruka ku mazi mabi,Hepatite,inda,indwara z’ubuheri n’izindi.
Umuyobozi wa OMS yari yavuze ko miriyoni imwe n’ibihumbi magana atatu baba mu macumbi mu ntara ya Gaza,yavuze ko muri iyo ntara habaruwe abantu bagera ku bihumbi ijana na cumi na kimwe (111,000) bose bamaze kugira ibibazo by’ubuhumekero,abantu ibihumbi makumyabiri na bine(24,000) barwaye ubuheri kuruhu,ibihumbi cumi na bibiri (12,000) nabo bagize ibibazo by’uruhu bitera kwishimagura, kuva ubushyamirane hagati ya Israel na Hamas butangiye.
Schadrack NIYIBIGIRA
Rwandatribune