Umukecuru wimyaka 70 y’ubukuru wo mugihugu cya Uganda uzwi ku mazina ya Ms Safiina Namukwaya utuye mu karere ka Masaka biravugwa ko kumunsi w’ejo taliki 29 ugushingo yaje kwibaruka impanga z’abana 2, umuhungu n’umukobwa, nyuma yuko atewe intanga n’umwe mu baganga bakorera ku bitaro by’abagore bisanzwe bikora kino gikorwa witwa Dr Edward Nsali.
Ubwo ikinyamakuru Monitor cyarimo kiganira n’uyu mukecuru wimyaka 70 y’ubukuru ku munsi w’ejo, uyu mukecuru mbere yuko ajyanwa mu cyumba cy’ababyeyi (aho ababyeyi babyarira) yababwiye ko ari igitangaza kigiye kuba ,akomeza ababwira ko ibyo bitaro yabirangiwe n’umwe mu nshuti ze yari izi neza agahinda yatewe no kubura umwana arangije amusezeranya ko noneho agiye kubona umwana,gusa yakomeje avuga ko ngo ibyo kuba yatwita abana 2 umuhungu n’umukobwa atari abyiteze.
Yagize ati: “Ubundi igihe cyose nageragezaga gutwita nahitaga ndwara,ibintu byose byari byaranshizeho nibwo nagiye ku bitaro bya Kyabakuza nyuma nza guhamagara Dr Sali,gusa arambwira ati witegure uzajye mu mujyi wa Kampala ndangije mubwira ko ntabushobozi nabona ko nta mafaranga nabona arangije ahita anshakira itike yose izangeza kuri ibyo bitaro.”
Uyu mubyeyi avuga ko nyuma y’uko umugabo we yamenyaga ko atwite impanga yahise amuta akamusiga wenyine. Yagize ati: “hari abagabo badakunda kubwirwa ko umudamu atwite umwana urenze 1,ubundi nkimara kuza hano uyu umugabo wanjye sinongeye kumubona gusa Dr Sali niwe wagiye umenyera buri kimwe.”
Ms Namukwaya avuga ko yaje gufata icyemezo cyo gutwita nyuma y’uko yari amaze igihe abantu bamutuka ko atigeze abyara umwana numwe. Yagize ati: “Nagendaga nita ku bana babandi nkababona bakura bikagera aho nabo bakigendera bakansiga, gusa nkakomeza kugenda nibaza nti mbese ninde uzandeba ubwo nzaba ngeze mu zabukuru? Umunsi umwe umwana mutoya cyane yigeze kunseka arangije arambwira ngo mama yaramvumye kugira ngo nzapfe ntan’akana mbonye.”
Amakuru avuga ko umugabo wa mbere wa Ms Namukwaya yaje kwitaba imana ahagana mu mwaka 1992,gusa ngo nyuma y’uko umugabo we apfuye,uyu mubyeyi yahise ashakana n’undi mugabo, gusa nabwo akomeza kugira ikibazo cyo kutabyara.
Nk’uko abahanga babivuga bavuga ko umugore ahagarika kubyara (gucura) igihe ageze mu myaka iri hagati 45 ndetse na 55 y’ubukuru.
Schadrack NIYIBIGIRA
Rwandatribune.com