Madame Icyitegetse Chantal ariyamamariza gutorerwa kuba Umujyanama rusange mu Karere ka Musanze
Madame Icyitegetse Chantal afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza (AO) yakuye muri Kaminuza ya UGANDA CRISTIAN UNIVERSITY mu ishami rya Development Studies (AO) mu gihugu cya Uganda.
Mu mwaka wa 2008 kugeza 2019 yabaye Umunyamangabanga Nshingwabikorwa w ‘Akagari mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Musanze ,ubu ni Umushoramari mu bikorwa by’Amahoteli n’ubukerarugendo
Mu kiganiro cyihariye madame Icyitegetse Chantal yagiranye na Rwanda Tribune.com ku byerekeranye n’ibyo yamarira abaturage b’akarere ka Musanze mu gihe yaba atorewe kuba umujyanama wabo yavuze ko abahishiye byinshi mu bukungu,imiyoborere myiza n’ubutabera, guteza imbere ubumwe bw’abanyarwanda n’imibereho myiza y’abaturage.
Yavuze ko mu bukungu yarushaho kugira inama abaturage ku byerekeranye no kongera umusaruro mu buhinzi n’ubworozi na cyane ko Musanze ari ikigega cy’igihugu, agakomeza gufatanya n’abaturage gushaka isoko ry’ibyo bejeje ndetse no kubona imbuto y’ibirayi ku bwinshi.
Yavuze ko bazafatanya mu kubakorera ubuvugizi mu nzego zishinzwe ubuhinzi kugira ngo bahabwe amahugurwa ahagije yerekeranye no gutubura imbuto ku buryo muri buri sibo nibura haba harimo umuhinzi w’icyitegererezo, kandi ubuhinzi bukaba bwakomeza gufatikanywa n’ubworozi kugira ngo babashe kubona ifumbire y’imborera bakoresha no kwihaza kubikomoka ku matungo.
Mu miyoborere myiza n’ubutabera avuga ko azarushaho gushyira umuturage ku isonga muri byose akaba ariwe ugena ibyo akorerwa kurenza uko umujyana we amugenera ibyo akorerwa,yemeza ko we azaba afite ishingano zo kumubera ikiraro kimuhuza n’aho atabasha kwigererera.
Yavuze kandi ko azaharanira ko umugore arushaho kuba mutima w’urugo mu guteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye mu muryango no gukemura ibibazo by’amakimbirane mu muryango kandi ko azarushaho kujya inama n’urubyiruko narwo rukagira uruhare mu miyoborere y’igihugu n’iterambere ryacyo barushaho kujya inama ku cyabakura mu bushomeri .
Mu butabera avuga ko azafatanya n’inzu y’ubutabera (MAJ)ku guha abaturage amahugurwa ku mategeko atandukanye cyane itegeko rigenga abantu n’umuryango ,itegeko rigenga izungura ,itegeko rigenga ibyaha n’ibihano muri rusange , itegeko rirwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’itegeko rirwanya ivangura n’amacakubiri nandi mategeko yose yabona ko ari ngombwa abigiriwemo inama na Maj.
Mu bumwe n’ubwiyunge avuga ko azasigasira ubumwe bw’abanyarwanda aharanira ko abanyarwanda bagumya kunga ubumwe birinda icyabatanya aho cyaturuka hose, avuga ko ibyo byose bizajya binyuzwa mu bukangurambaga butandukanye kugira ngo ahaturuka ikintu cyose cyasenya ubumwe bw’abanyarwanda bakirinde hakiri kare.
Mu mibereho myiza y’abaturage avuga ko azarushaho gushishikariza ababyeyi abagore n’abagabo gufatanya kwita ku bana, bahabwa indyo yuzuye kugira ngo birinde igwingira riri mu bana mu karere ka Musanze,avuga ko iyi mibereho myiza kugira ngo igerweho hazashingirwa ku iterambere ry’ubuhinzi ,ubworozi ndetse n’ubucuruzi. Avuga ko azarushaho kugira inama uwari we wese kuba yabasha kugira icyo ashoramo imari ahereye kuri dukeya afite bigatuma arushaho kugira imibereho myiza ishingiye ku kwihangira umurimo ,kuwukora no kuwunoza.
Akomeza avuga ko ubunararibonye yakuye mu nzego yakozemo z’ubuyobozi bUzamufasha kuba umujyanama mwiza uzi ibyo abaturage bazaba bamutoye bakeneye.
Aboneraho gusaba inteko itora ko ikwiye kumugirira icyizere ikamutora kuko nawe ashoboye kandi abizeza ko mu bufatanye byose bazabigeraho.
Tora ubushake n’ubushobozi utora Madame Icyitegetse Chantal.
Uwineza Adeline
Rwandatribune. Com