Amashirakinyoma ku ivuka ry’umutwe w’inyeshyamba wiswe FRD washingiwe kuri interinete, utagira umugaba cyangwa umutware ingabo, zitanagira umutwe wa Politiki, bisa na wawundi warose arya hanyuma agatekereza ko ari bubyuke igifu cyuzuye, kandi byahe byo kajya.
Uyu mutwe wa gisirikare uvuga ko ugiye kubohora u Rwanda kungufu kuko FPR yanze ibiganiro. ni umutwe wavutse utagira ishami rya Politiki, mu gihe bimenyerewe ko ubusanzwe ariryo ribanza hanyuma hagafungurwa irya gisirikare nyuma.
Uyu mutwe w’ingabo wasobanuwe n’uwitwa Bicahaga, watwererewe uyu mutwe nyuma y’imyaka itageze kuri 2 ari mu buhungiro.
Icyakora uyu Bicahaga yaje gusobanura rwose ko atari umuvugizi wa FRD, uyu mutwe utwererwa Pasiteri Coleman Christine waje avuga imyato izi ngabo, cyakora nawe birangira avuze ko atabirimo.
Uyu mutwe wari umaze gushingirwa kuri internet bakabona kandi Bicahaga ndetse na Chrisine Coleman babyigaritse bazanye undi muvugizi wigaragaje yambaye Maske kugira ngo abantu batamumenya aza yiyita Col Musoni, kandi ibyo ntaho bihuriye nawe.
Ibi kandi byatumye bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda batangira kuvuga ko izi ngabo zo kuri internet zaba ari ikibuye gihiritswe na FPR kugira ngo ibone uko irangaza abantu,icyakora ko bikiri mu rujijo. Pasiteri Coleman yabishyize hanze atangaza ko yashyinze ishyaka ryitwa MRD( Muvoma iharanira Repubulika na Demokarasi)
Uyu Pasiteri Coleman yagaragaje ko izi ngabo atari baringa kandi ko yaziboneye n’amasoye nk’umunyamakuru, yahise yemeza ko uyu mutwe ariwe uwuyoboye kandi yemeza ko ariwo nyiri ziriya ngabo zashinzwe za FRD.
Aha rero niho tubonera ko uyu mugore atari we nyiri ziriya ngabo, ndetse byagaragaye ko uyu mushinga hari abawuteguye aribo aba tugiye kuvuga.
Hakizimana Emmanuel ubarizwa mu gihugu cy’Ubufaransa wanabaye umuyobozi wa FDLR,hanyuma hakaza Hakizimana Joseph ubarizwa muri Canada nawe bijya bivugwa ko yaba yarakoranaga bya hafi na Bamwe mubafite imitwe ya Giririkare muri Congo,nyuma hakaza Biziyaremye Jerome usanzwe aba muri Dubai, hanyuma hakaza Padiri Thomas Kanamugire ubarizwa muri Canada, wanakunze kuvugwa mu bibazo byabaye muri FLN.
Aba rero nibo bari inyuma y’umutwe wa Gisirikare ubarizwa kuri Internet, aba kandi bakaba barigeze gusohora itangazo hari muri Gashyantare 2023 bavuga ko bahuje imitwe y’inyeshyamba,irimo RUD Urunana , FLN n’indi mitwe ifite amazina atazwi rikaba ryarashyizweho umukono na Athanasie Hakizamungu, wari umuhuza, bakaba baravugaga ko bakoze umuryango bahuriyemo bose.
Imwe mu mitwe bavugaga ko bashoboye guhuza irimo FLN yari ihagarariwe na Jenerali Majoro Alex Kwizera bakunze kwita Jeva , RUD Urunana yari ihagarariwe na Col Faida, naho RRM yari ihagarariwe na Twihangane Pacifique Sharif, naho FPP yari Jeneali Dani, FRD uwashyize umukono kuri iri tangazo ni Harerimana slyvestre, naho FND ni Col Masengesho.
Icyakora iri tangazo rikimara gosohoka ubuyobozi bwa RUD Urunana, na FLN basoye itangazo ryamagana ibi bintu banavuga ko ntaho bahuriye nabyo.
Mugukangurira abantu kwinjira muri Muvoma yabo bavugaga ko bari kumwe na FDLR na FLN, cyakora ibi ntabwo aribyo kuko ba nyiri ubwite bo babihakana ndetse bakemeza ko babaganirije gusa ntakintu na kimwe bumvikanye.
Bicahaga rero witiriwe izi ngabo ngo ubusanzwe abarizwa mu ishyaka RRM rihagarariwe na Twihangane Pacifique sharif, rikaba ari naryo shyaka rishyigikiye izi ngabo, nyamara naryo ririho kuri internet ntahandi riboneka.
Si izi Ngabo zishingiwe kuri Internet gusa kuko hari n’izindi zigeze gushingirwa I Burundi ziswe imvejuru, kandi uretse no kwitwa Ingabo ubanza nta n’uwari uzi kurasisha Itopito, nabo bariho kuri internet gusa.
Mu bari bashinze uyu mutwe harimo Emmanuel Hakizimana twavuze haruguru, wegereye Abarundi mu gihe umubano w’u Rwanda n’u Burundi utari umeze neza babasaba kubatera ingabo mu bitugu bababwira ko bafite ingabo nyamara biza kurangira basanze izo Ngabo ari baringa.
Christine Coleman yashyizwe imbere mu rwego rwo kujijisha kubera ko ababishinze babonaga ko nibahita bagaragara nta n’umwe uzabumva kuko bahennye mu bakwe cyera rugikubita.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.com