Ni itangazo ryashyizweho umukono n’umuvugizi w’umutwe w’inyeshyamba wa M23, mu byapolitike bwana Lawrence Kanyuka kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2023, ryamagana ubwicanyi bukomeje gukorerwa Abatutsi bo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Muri iryo tangangazo, uyu mutwe wamenyesheje Akarere n’imiryango Mpuza mahanga, ubwicanyi bukomeje gukorerwa abasivile bo mu bwoko bumwe bw’Abatutsi bo muri Teritwari ya Masisi, bukozwe n’ihuriro ry’ingabo z’ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokorasi ya Congo, harimo FDLR, Wagner, FDNB na Wazalendo.
Bagize bati:
“Twamaganye gukomeza guceceka kw’imiryango Mpuzamahanga mu gihe ubwicanyi bukomeje gukorerwa ubwoko bumwe mu gihugu bukozwe n’ingabo za DRC, aho zinakomeza gutera ibisasu ahatuwe n’abaturage benshi nko muri Kilolirwe no mu nkengero zayo.”
“Nyuma y’ibyo kuwa 28 Ugushyingo 2023, ihuriro rya ziriya Ngabo za Repubulika ya Demokorasi ya Congo, zagabye igitero ku ngo ibiri z’Abatutsi batuye i Mulimbi, muri Cheferie ya Bwito, Teritwari ya Rutshuru, zirabasenyera zisiga zinakomerekejemo abantu batanu.”
“Ikindi ni uko ziriya Ngabo za Guverinoma ya Kinshasa, zakomeje gukoresha Indege z’intambara, zikarasa mu baturage, ibisasu biremereye bigasiga bibakomerekeje, bikica amatungo yabo, bikanangiriza n’imirima yabo.”
Uyu mutwe wa M23 barangije bavuga ko bo bazakomeza kurwana ku baturage n’ibyabo kandi barwana kinyamwuga.
Byinshi mwabisoma muri iryo tangazo:
Adeline Uwineza
Rwandatribune.Com