Hatewe intabwe ikomeye u Rwanda rwateye mu gukumira ubwandu bwa Sida ndetse no kugeza ubuvuzi ku bafite ubwandu, ariko ministeri y’ubuzima itangaza ko urubyiruko arirwo ruri kwandura Sida cyane ku gipimo cyo hejuru.
Kuri uyu wa Kane tariki 30 Ugushyingo 2023, u Rwanda rwizihije umunsi mpuzamahanga wo kurwanya SIDA. Ni umunsi wari wiganjemo kwishimira intambwe igihugu cy’u Rwanda cyateye mu kugeza ubuvuzi ku bafite virusi itera Sida bose no gukumira ko umubyeyi ko yayanduza umwana atwite.
Uyu munsi mpuzamahanga wizihirijwe ku nshuro ya 35, watumye benshi bateranira muri Kigali Convention Center, ahabereye ibiganiro ndetse n’ibikorwa by’imyidagaduro byahurizaga ku kuzamura imyumvire ku bijyanye na Virusi itera SIDA, ndetse no kurebera hamwe icyakorwa kugira ngo intego u Rwanda rwihaye igerweho.
Bari bateranijwe no kurebera hamwe insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “Uruhare rwa buri wese ni ingenzi.” Kuri uyu munsi, hari abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Ubuzima, umuhuzabikorwa wa UN, umuyobozi wa RRP+ (Umuryango w’Ababana n’Ubwandu bwa virusi itera SIDA) n’abandi.
Itangazamakuru ryabashije kuganira na bamwe mu bita ku bantu babana n’ubwandu bwa virusi itera SIDA, basobanura ko icyo bakora ari ukubafasha kwiyakira bakagarura icyizere cy’ubuzima,nkuko iyi dukesha Inyarwanda ibivuga.
Icyibanzweho cyane ni ukurebera hamwe icyakorwa ngo ikibazo cy’abakiri bato bakomeje kwandura SIDA ari benshi gishobore kubonerwa umuti. Ni muri urwo rwego hatangajwe ko ubukangurambaga ku bijyanye no kwirinda bukomeje cyane cyane mu rubyiruko.
Ministre w’Ubuzima, Dr.Sabin Nsanzimana yatangaje ko n’ubwo ubwandu bwagabanutse ku kigero gishimishije, urugamba rwo guhangana n’iki cyorezo rugikomeje kuko hari abagihitanwa na cyo.
Ati: “Ikibabaje ni uko urubyiruko aribo bagize umubare munini w’abandura SIDA.”
Icyo kuba urubyiruko ari rwo rugaragaraho kwandura virusi itera SIDA byagarutsweho na Dr. Ntazirikuzo yakomeje avuga ko kugeza ubu, abarenga 95% mu bamenye ko bafite ubwandu bafata imiti neza, naho 90% muri bo, imiti iri kubafasha kugabanya ubukana.
Yagize ati: “Tugereranije no mu myaka 20 ishize, ubwandu bushya bugenda bugabanuka. Ariko nubwo bugabanuka, kera twagiraga abantu bakuru bandura kurusha urubyiruko ariko ubu bisa nk’ibyahindutse urubyiruko nirwo rwandura cyane kurusha abakuru.”
Muneza Sylvie, umuyobozi w’umuryango w’ababana n’ubwandu bwa virusi itera SIDA washinzwe mu 2003, yatanze ubuhamya, avuga ukuntu RRP+ yaje igakemura ibibazo byinshi birimo ihezwa n’akato byakorerwaga ababana n’ubwandu, kwigunga n’ibindi byateraga imfu nyinshi.
Ikindi kibazo cyakemutse, ni icy’ababyeyi babyaraga abana bafite ubwandu bwa virusi itera SIDA. Ubu birashoboka cyane ko umubyeyi aba asanzwe abana n’ubwandu ariko yakurikiza amabwiriza ya muganga akabyara umwana utanduye.
Muri ibi birori kandi, itsinda rya Malayika rigizwe n’urubyiruko ryakinnye umukino nyigisho bise ‘Ideal Worl,’ umukino wari ukubiyemo ubutumwa bwo gusaba buri wese kugira uruhare mu kuzamura imyumvire, no kurushaho gushishikarira kugira ubumenyi bwisumbuye ku bijyanye n’agakoko gatera SIDA.
Ozania Ojelo waje ahagarariye UN , yavuze ko kimwe mu bikwiye kwishimirwa u Rwanda rwagezeho, ari uko mu myaka 14 ishize rwashoboye kugabanya ubwandu ku kigero cya 70%.
Mu rwego rwo kwizihiza uyu munsi kandi, hatanzwe ibihembo ku bigo nderabuzima byitwaye neza mu byiciro bitandukanye birimo abagabanyije virusi mu maraso ku rugero zitagaragara, abahize abandi mu gufasha ababyeyi bafite virusi itera SIDA kubyara abana batayifite, abafataga imiti bagakomeza kuyifata neza batayicikirije ndetse n’ibigo nderabuzima bifite umubare munini w’abantu bagiye kubyipimishaho.
Uyu munsi wabereyemo n’igikorwa cyo guhemba ibigo nderabuzima byaje mu myanya y’imbere muri buri ntara ,aho mu Mujyi wa Kigali, hahembwe ikigo nderabuzima cya Kabusunzu, mu Burasirazuba hahembwa ikigo nderabuzima cya Kibungo, mu Burengerazuba hashimwa ikigo nderabuzima cya Kayove, ikigo nderabuzima cya Nyamagabe nicyo cyahawe ikimenyetso cy’ishimwe mu Majyepfo, naho mu Ntara y’Amajyaruguru hashimwa ikigo nderabuzima cya Muhoza.
Ni umunsi Kandi wizihirijwe kuya 30 Ugushyingo, Kandi ubundi byari biteganyijwe ko wari kuba uyu munsi ku ya 1 Ukuboza.
Niyonkuru Florentine
Rwandatribune.com