Uyu muhango wo gutanga izi nka wabaye ku mugoroba tariki ya 01 Ugushyingo 2023, aho witabiriwe n’umushyitsi mukuru bwana Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Musabyimana Jean Claude ubwo yari yitabiriye umuhango wo gusoza kuri uyu wa Gatanu mu kigo cy’Ubutore i Nkumba, Itorero ry’Abanyamabanga nshingabikorwa b’Intara, Umujyi wa Kigali, Uturere n’Imirenge.
Ubwo hasozwaga umuhango w’iri torero, imiryango 5 ituye mu turere tugize intara y’Amajyaruguru yaremewe inka eshanu kugira ngo ibashe kujya iha abana bayo amata no kujya babona ifumbire batariguze.
Bamwe mu baturage baremewe inka uwitwa Uwimana Evaritse uzwi kukazina k’akabyiniriro ka Rusakara mu Karere ka Burera akaba yatangarije itangazamakuru ko yishimiye inka ahawe.
Yagize Ati:” Iyi nka mumpaye ndashimira cyane cyane nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’uRwanda Paul Kagame mbikuye kumutima kubera ko yabashije kumpa inka nkaba ntazongera kugura amata n’ifumbire,ubu ngiye kujya nyitaho cyane kugira ngo umuryango wanjye ujye unywa amata utayaguze, utanaguze ifumbire, ndamushimiye cyane “.
Nizeyimana Esperanse utuye mu Murenge wa Kinoni mu karere ka Burera yavuze ko yari yarabuze inka mu rugo rwe kandi azikunda.
Yagize Ati:”Ubu ndimo kubyinira ku rukoma kuba mbashije guhabwa Inka, narinsanzwe nyikunda bitewe n’uko nta bushobozi nari mfite bwo kuyigondera nkaba nyibonye ndashimira byimazeyo nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame kuba yanyibutse akampa inka, abana banjye bakundaga amata, ubu bagiye kujya bayanywera ku gihe ndetse ndahamya ntashidikanya ko n’ifumbire nayo ubu ngiye kujya nyibonera igihe icyaricyo cyose nyishakiye”.
Nshimiyamana Dieudonne nawe yunze murya bagenzi be ashimira nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’uRwanda Paul Kagame ko yamuhaye Inka yari ayikeneye.
Yagize ati:”Mwakoze cyane kuba mwangabiye inka imeze neza kandi ibyibushye, mbatumye ko mwazambwirira nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame kuba yanyibutse akangabira inka ko mushimiye byimazeyo”.
Umushyitsi mukuru wari muri uyu muhango Bwana Minisitiri Musabyimana Jean Claude mu ijambo yavuze yababwiye ati: “Inka muhawe mujyende muzifate neza kubera ko ni inka zitanga amata nifurimbire bituma umuryango iyo uhaye abana amata batabasha kurwara indwara iterwa n’imirire mibi.
Yagize Ati:”Inka mugabiwe mugende muzifate neza muzahirire zirye zihage kugira ngo zizabashe kubaha amata menshi dore ko ari inka za kijyambere zizanabaha ifumbire ihagije muzajya mwifasha mufumbira imyaka yanyu, ikabasha kwera neza bigatuma mukuramo umusaruro uhagije”.
Mu itorero bahigiye byinshi banakora ibikorwa bitandukanye byo gufasha abatishoboye,aho bubakiye umuturage utishoboye uturiye iki kigo cy’ubutore cya Nkumba ndetse bagenera inka 5 abaturage batishoboye, zifite agaciro ka 3.255.750 frw yavuye mu mbaraga zabo kuko bakusanije agera kuri 4.285.250 frw, noneho asigaye agera kuri 1.029.500 frw akaba yashyikirijwe umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’amajyaruguru kugira ngo bayifashije mu kuzuza ya nzu y’umuturage utishoboye batashye batujuje.
Fraterne MUDATINYA
Rwandatribune.com