Ubushakashatsi bumaze gukorwa ku bantu barenga 20,000 bo muri Amerika mu rwego rwo gusuzuma ubushobozi bw’umuti wa PrEP bwemeje ko ufite ubushobozi bwo guhangana n’ubwandu bwa Sida ku kigero cya 99%.
PrEP igizwe n’imiti isanzwe ihabwa abafite ubwandu bwa virusi itera Sida ikaba ifite ubushobozi bwo kubuza virusi kwinjira mu mubiri no kwiyongera. Uyu muti wa PrEP ushobora gufatwa buri munsi cyangwa ugafatwa mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina.
Post-Exposure prophylaxis (PrEP) utanga icyizere. Ubu bushakashatsi bwakorewe mu mavuriro 157 ku bijyanye n’ubuzima bw’imibonano mpusabitsina. Ni igikorwa cyakozwe kuva mu Ukwakira 2017 kugeza muri Nyakanga 2020 bikorewe mu mavuriro atandikanye.
Ibisubizo byavuye muri ayo mavuriro bigaragaza ko kunywa uyu muti nk’uko byagenwe bifite ubushobozi bwo kurwanya kwandura kwa virusi itera SIDA no kugabanya ubwiyongere bwayo mu mubiri ku kigero cya 99% Kandi ko kunywa iyi miti ya PrEP buri munsi byagabanyije ibyago byo kwandura virusi itera sida ku kigero cya 86%.
Kuri ubu ibihumbi by’abantu batangiye gufata iyi miti . Ariko umuryango The Terrence Higgins Trust,uhamya ko hari benshi batarawumenya,ariko ukeneye ko abantu babona iyi miti ku buryo bworoshye .
Umwe mu bakoze ubu bushakashatsi, Dr. John Saunders yagize ati “Ubu bushakashatsi bwagaragaje akamaro k’uyu muti mu kurinda ikwirakwira rya virusi itera Sida kandi bushimangira ku nshuro ya mbere, ingaruka nziza z’uyu muti zavuzwe n’ubushakashatsi bwabanje”.
Mu rwego rwo gukangurira abakiri bato n’abandi bataramenya uyu muti hagamijwe kwirinda ikwirakwira rya virusi itera SIDA ,The Terrence Higgins Trust igaragaza ko hakiri byinshi byo gukorwa nko kumenyekanisha iyi miti mu bantu bose .
Niyonkuru Florentine
Rwandatribune.com
Iyi nkuru ni nziza kandi ni mbi.Kubera ko bizatuma abasambanyi biyongera.Ibyo biteza ingaruka nyinshi,cyane cyane gutandukana kw’abashakanye.Nubwo abantu miliyoni na miliyoni baryamana n’abo batashakanye mu rwego rwo kwishimisha,Ijambo ry’Imana rivuga ko abasambanyi,kimwe n’abandi bose bakora ibyo Imana itubuza,batazaba mu bwami bw’imana.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma bikazakubuza ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Ni ukutagira ubwenge nyakuli (lack of wisdom).