Abarimu n’abanyeshuri bo mu ishuri Wisdom School rifite icyicaro mu murenge wa Cyuve , akarere ka Musanze mu ntara y’amajyaruguru, bahaye ubufasha bamwe mu barwayi batagira kivurira bimwe mu bikoresho nkenerwa.
Bimwe mu byo batanze harimo amata, ibikoresho by’isuku ndetse bishyura amafaranga yo kwivuza ku barwayi batishoboye byose bifite agaciro kangana n’ ibihumbi magana atanu (500.000 frw) by’amafaranga y’u Rwanda.
Habyarimana Gad ukomoka mu kagari ka Nyonirima mu murenge wa Kinigi , akaba amaze imyaka 9 mu bitaro yashimiye inkunga yahawe cyane ko ubushobozi butangiye kugenda buba buke kubera n’umuryango w’abana 3 ashinzwe kurera kubera nyina ubabyara nawe yabataye.
Yagize ati ” Inkunga nahawe n’ abarimu n’abanyeshuri ba Wisdom Schools yangeze ku mutima kubera ko nta na kimwe nkigira cyo kwifashisha kubera imyaka isaga 9 maze mu bitaro kubera uburwayi mfite bw’impanuka nakoze none bukaba bwaranze gukira. Sinkibona agafaranga, agasabune n’ibindi nkenerwa ku murwayi umaze icyo gihe cyose mu bitaro kandi mfite n’abana bato biga bibana kuko nyina nawe yabataye. Ndabashimira cyane ku bw’ubwo bufasha bampaye.”
Himbaza Rukundo Emmerie w’imyaka 16 ukomoka mu murenge wa Cyabingo mu karere ka Gakenke yabwiye Rwandatribune.com ko bishimiye ubufasha bahawe.
Yagize ati ” Nk’umunyeshuri ukomoka mu karere ka Gakenke nkaba ndwariye mu bitaro bya Ruhengeri, nishimiye ubufasha nahawe n’abarezi ndetse n’abanyeshuri bagenzi banjye kubera ko mazemo ibyumweru bigera kuri bibiri byose , nk’isabune yari imaze kunshirana ndetse n’ibindi nahawe nabyo nari mbikeneye.Bakoze cyane,Imana ibahe umugisha kandi yongere aho bakuye.”
Iri shuri rya Wisdom School ryatanze ubu bufasha ni ishuri rifite n’amashami hirya no hino mu gihugu cy’u Rwanda.
Fraterne Mudatinya
Rwandatribune.com