Mu karere ka Kicukiro ho mu mujyi wa Kigali ahatujwe abaturage bahoze i Nyarutarama havugwa urupfu rw’umubyeyi witwa Uwibambe Ewujenia,bikaba bikekwa ko uyu mubyeyi yishwe n’umuhungu we amunize. Bamwe mu babibonye bakaba bavuga ko uwo muhungu ashobora kuba yari yanyoye ibiyobyabwenge.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu taliki ya 2 Ukuboza 2023 nibwo urupfu rw’uyu Uwibambe rwamenyekanye, akaba yari asanzwe atuye mu mudugudu wa Byimana ari nawo utuyemo abaturage bahoze mu midugudu ya Kangondo na Kibiraro i Nyarutarama mu karere ka gasabo,bikaba bivugwa ko yapfuye anizwe n’umuhungu we Jessical Dukuze w’imyaka 20 y’ubukuru babanaga munzu.
Radiyo ijwi ryamerika dukesha iyi nkuru ivuga ko ubwo yasuraga aba baturage yasanze abavandimwe n’abaturage ba Uwibambe Owegenia witabye imana bari mu gahinda kadasanzwe.
Umwe mu baturage bari baturanye na Uwibambe akaba ari nawe wabashije kuhagera bwambere yagize ati: “Nkihagera nahise ntabaza ushinzwe umutekano mu mudugudu wa Byimana ndetse n’umujyanama w’ubuzima kugira ngo dufatanye gushaka ikibazo, nibwo twitegereje mu idirishya dusanga yamunize ubwo abaturage bahita baza banahamagara police.”
Abaturage bari baturanye nawe bakomeza bagira bati: “Biragoye kubyumva ko bano bana bakwica mama wabo wababyaye,twajyaga tubyumva ku maradiyo ko hari abana bishe ababyeyi babo gusa ntabwo twari tuziko bano bana babikora kuko nyina yabareze akabitaho kuva bakiri impinja ntapapa ubabyara bafite.”
Umuyobozi mukuru w’uyu mudugudu wa Byimana avuga ko uyu muryango nta makimbiranbe bari bawuziho ngo bitewe n’uko nta makimbirane yakundaga kuwugaragaramo,ngo bikaba byari bigoye gukeka ko uyu mwana yakwica uyu nyina umubyara.
Ati: “Birababaje ko umuntu ashobora kubura ubuzima abubujijwe n’umwana yibyariye,iki kibazo cyadutunguye kuko uriya mubyeyi yari umuntu mwiza kandi ntamakimbirane twari tubaziho.”
Amakuru akomeza avuga ko urubyiruko hafi ya rwose rwo muri uyu mudugudu wa Byimana rufite ingeso yo kwishora mu bikorwa bibi harimo ubujura,ubusambanyi nibindi. bivugwa ko kandi uyu Jesicalli Dukuze wimyaka 20 y’ubukuru nubundi yari asanzwe ku rutonde rwabantu bari barimo gushakishwa n’ubuyobozi ngo bitewe nuko uyu Dukuze yabaga mu gatsiko k’amabandi muri uyu mudugudu.
Schadrack NIYIBIGIRA
Rwandatibune.com