Dezire Nisubire niwe uyoboye ishyirahamnwe ry’abarimu muri kaminuza y’Uburundi akaba n’umwarimu muri iyo kaminuza yavuze ko ngo gufata nabi abarimu no kutabaha imishahara ikwiye aribyo bituma abarimu bava aho muri icyo gihugu bakajya kugashakira mu bindi bihugu.
Ubwo Radiyo Ijwi ry’Amerika dukesha iyi nkuru yagiranaga ikiganiro n’uyu uhagarariye rino shyirahamwe ry’abarimu Dezire yavuze ko abarimu benshi aho muri icyo gihugu bataye akazi kabo bajya kugashakira mu bindi bihugu birimo ibyo mu karere ndetse n’ibindi by’iburayi bivuye ku kuba badafatwa neza ndetse no kudahabwa umushahara wabo nk’uko bikwiye.
Yagize ati: “Hari ahantu hamwe hasigaye nta barimu bafite,hari n’abandi barimu badashaka kujya mu bindi bihugu ahubwo bakigira mu bikorwa byabo,iyo umukoresha atagufata neza abarimu nabo bahita bakora uko babyumva.”
Uyu uyoboboye iri shyirahamwe kandi avuga ko amasaha y’abarimu bigisha yongerewe ariko ngo umushahara wabo ukaguma ari wawundi ntiwongerwe ibyo byose bigatuma bacika intege.
Yagize ati: “Hari aho usanga amasaha y’abarimu yarongerewe ku buryo usanga atagihura n’amasaha umwarimu asinya iyo agiye kwinjira mukazi muri kaminuza y’Uburundi,ayo masaha ntibayahemberwe kandi kera uko byari bimezeabarayahemberwaga.”
Ikindi kandi ngo hari ibigo bimwe nabimwe bitagira abarimu ku buryo bisaba ko babanza kujya gutira abarimu ahandi, iki kikaba ari ikibazo ngo kuko hari igihe ujya kubasaba bakakubwira ngo reka tubanze turangize ibyacu hanyuma tubone kuza iwanyu niba namwe mudukeneye.
Bamwe mu banyeshuri bavuga ko bashobora kumara iminsi irindwi batize,ku buryo ku ngengabihe yabo habaho kubura abarimu ikindi bikababangamira mu buzima bwabo bwa buri munsi nk’abanyeshuri , ndetse ngo bikagira n’ingaruka ku burezi bwose muri rusange.
Schadrack NIYIBIGIRA
Rwandatribune.com