Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2023 ikipe y’igihugu amavubi y’abaterengeje imyaka 18 iracakirana n’ikipe y’igihugu ya Uganda ku gicamunsi.
Kayiranga Baptista umutoza w’ikipe y’igihugu amavubi,mu kiganiro yatanze nyuma y’imyitozo ya nyuma, yavuze ko biteguye neza ikipe ya Uganda ndetse ko babonye n’umwanya wo kureba uko ikina.
Ati: “Kugeza kuri iyi saha dusoje imyitozo ya nyuma, ubu gahunda ni umukino n’ikipe y’igihugu ya Uganda, yego ni ikipe ikomeye, ifite imbaraga yewe inafite uburyo bw’imikinire bwihariye ariko natwe icyo dusabwa ni ukuba hamwe ntitwinjire mu mukino turi hasi,kugira ngo tubashe kugenzura umukino wabo. Rero turiteguye,ndaguma nganirize abakinnyi kandi mfite icyizere ko abakinnyi nibanyumva neza ntabwo bazapfa kudutwara uriya mwanya.”
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yabonye tike ya 1/2 nyuma yo gutsinda ikipe y’igihugu ya Sudani ibitego 3-0, byahise bituma u Rwanda rusoza ruri ku mwanya wa 2 mu itsinda rya mbere n’amanota 6, nyuma ya Kenya yasoje iri ku mwanya wa mbere n’amanota 9.
U Rwanda rugomba guhura n’uwabaye uwa mbere mu itsinda rya 2 ari yo kipe y’igihugu ya Uganda.U Rwanda rwari mu itsinda rya mbere hamwe na Kenya yakiriye iri rushanwa, Somalia ndetse na Sudani.
UMUTESI Jessica
Rwandatribune.com