Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa 5 Ukuboza 2023, ku ma saha ya saa Kumi n’ebyiri n’igice habaye imirwano ikaze muri Localite ya Musungati agace karebana na Rutobotobo, muri Teritwari ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyarugu.
Ni imirwano iri kuba hagati ya M23 n’ihuriro ry’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo, FARDC, FDLR, Wagner na Wazalendo n’ingabo z’u Burundi .
Isoko yacu iri muri ako gace yatubwiye ko mu mujyi wa Mushaki hamaze kugera abaturage benshi bahunga Intambara kuva k’umunsi w’ejo hashize .
Agace ka Mushaki kandi karacyarimo Ingabo z’u Burundi, Wazalendo ndetse na FDLR nyinshi.
Iyi mirwamo yari ikirimo kuba kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru.
Mu gihe imirwano ikomeje, hari amakuru avuga ko Ingabo z’u Burundi zari mu ngabo za EACRF ziri i Mushaki, ko zirimo kwitegura gusubira mu gihugu cy’u Burundi, naho Ingabo za Kenya zo zikomeje kwerekera i Goma zitaha.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.Com