Nyuma y’imvura yaguye ari nyinshi mu ijoro ryo kuya 3 Ugushyingo 2023 hakangirika byinshi ndetse bigatera impfu z’abantu 5, leta yahisemo kugira icyo ikora ku miryango y’ababuze ababo mu gutanga igikenewe cyose ngo bashyingurwe.
Abaturage bo mu gihugu cya Tanzaniya mu gace ka Katesh-Hanang mu ntara ya Manyara hamaze kumenyekena abishwe n’inkwangu ndetse n’imyuzure byatewe n’imvura nyinshi yaguye muri ako gace,kuri ubu leta ya Tanzaniya yiyemeje gutanga ubufasha ku gikenewe cyose ngo iyo mirambo yabonetse ibashe gushyingurwa.
Abantu 50 bapfuye bishwe n’ibyo biza, sibo gusa kuko ngo hari n’abandi bagera kuri 80 bakomeretse igihe amazu yabagwagaho.
Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan, akaba yihanganishije imiryango yagize ibyago ikabura ababo, ariko anasaba Minisitiri w’Intebe wa Tanzania, Kassim Majaaliwa gukurikirana abo bakomeretse asaba ko bahabwa ubuvuzi bushoboka Leta ikishyura amafaranga yose akenewe.
Ikirenze kuri icyo, Perezida Samia Suluhu kandi Hassan yasabye ko ibiro bya Minisitiri w’Intebe, bifasha abantu bose, bagize ikibazo cyo kuba inzu zabo zarasenywe n’ibyo biza by’imyuzure n’inkangu, bagashakirwa aho bacumbika. Nk’uko byanyujijwe mu itangazo rigaragara mu Kinyamakuru ‘Jamhuri Media’ cyo muri Tanzania.
Umuyobozi w’Intara ya Manyara, Queen Sendiga yavuze ko agace kibasiwe cyane n’ibiza, ari ahitwa Gendabi mu Mujyi wa Katesh nkuko yabibwiye itangazamakuru,aho yavuze ko gushakisha abagwiriwe n’amazu byari bigoye cyane ko bagikomeje gushakisha n’abandi baba baburiye muri ibyo byago.
Hashyizweho aho gucumbika ku basenyewe n’imyuzure mu gihe hagitegerejwe ibindi bisubizo birambye bizatangwa na leta.
Niyonkuru Florentine
Rwandatribune.com