Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zashyiriyeho ibihano byo kwima Visa abayobozi batandukanye bo mu bihugu nka Zimbabwe ndetse na Uganda biturutse ku kuba aba bayobozi bo muri bino bihugu bashinjwa kuba batubahiriza Demokarasi ndetse bakaba bashinjwa kubangamira uburenganzira bw‘abatinganyi mu bihugu byabo.
Ubwo yabitangazaga umunyamabanga wa Amerika Antony Blinken yavuze ko hari bamwe mu bayobozi ba Uganda bashinjwa kuba babangamira imiryango y’ababana bahuje ibitsina gusa Blinken ntiyahita atangaza amwe mu mazina yabo bayobozi.
Gusa n’ubwo bimeze bityo mu minsi ishize mu kwezi kwa gatanu Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ubundi zari zashyizeho ibihano kubayobozi ba Uganda. Igihugu cya Uganda cyari cyashyizeho amategeko akarishye abangamira imiryango y’ababana bahuje ibitsina,n’ibihano bikakaye bikaba biteganyijwe cyane nko mu gihe bino bikorwa bishobora kubaviramo kwanduza abandi indwara zitandukanye harimo Virusi itera Sida.
Naho abayobozi bo muri Zimbabwe bon go bafatiwe ibi bihano nyuma y’uko hari abashyigikiye imikorere mibi mu matora yatumye Perezida Emmerson Mnangagwa atorerwa indi manda, bikaza kuvugwa ko ayo matora atari yanyuze mu mucyo nkuko Dily Monitor dukesha iyinkuru ibitangaza.
Schadrack NIYIBIGIRA
Rwandatribune.com