Imirwano ikomeje gukara mu bice byo muri Teritwari ya Masisi, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru hagati y’umutwe w’inyeshyamba wa M23 n’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’abo bafatanyije, aho FARDC na Wazalendo basabwe kwemera gupfira igihugu cyabo ariko bakarasa umwanzi wacyo ariwe M23.
Ibi byavuzwe na Guverineri w’i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Major Gen Peter Cirimwami Nkuba, kuri uyu wa 05 Ukuboza 2023, aho yahamagariye Wazalendo, FDLR na FARDC , kurwanya M23 badahindukira.
Guverineri, Major Gen Peter Cirimwami, yagize ati: “Abakonye Congo mwese ku bafite urukundo rw’igihugu muhaguruke mufashe ingabo za FARDC kurwanya M23. Iki nicyo gihe cyo kubohoza ibice by’igaruriwe na M23.”
Yakomeje agira ati : “Wazalendo namwe Ngabo z’igihugu nimwemere mupfire i Gihugu cyanyu. Mwe guhunga M23.”
Ejo bundi kuwa 04 Ukuboza 2023, nibwo hagaragaye video y’ingabo za DRC zirimo kurasa ibisasu hejuru mu rwego rwo kwigumura k’ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Iriya video yafashwe mu gihe ziriya Ngabo zitashaka gutanga ubufasha aho bagenzi babo bari bahanganiye na M23.
Gen Peter Cirimwami Nkuba mu mwaka wa 2022 nibwo yahunze umujyi wa Bunagana uza kwigarurirwa n’umutwe w’inyeshyamba wa M23. Muri uwo mwaka kandi nibwo yanahunze agace ka Mabenga aho byanavuzwe ko yahise ata n’imodoka z’intambara.
Ni kenshi Abaturage bo mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru bavuze ko ubutegetsi bwa Gisirikare ko ntacyo bubamariye ko bwakurwaho bakagaruraho ubwa Gisivile.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.Com