Umuryango wa Perezida Felix Antoine Tshisekedi watangiye guhungishwa, kubera gutinya ko uyu mu perezida ashobora gutsindwa amatora abo mu muryango we ndetse n’ibintu bye by’agaciro bikaba byakwangizwa.
Kuri uyu wa 05 Ukuboza nibwo indege yo mu bwoko bwa FALCON yahagurutse mu gicuku yerekeza i Buruseli, irimo ibikoresho by’agaciro bya Perezida Tsisekedi hamwe na bamwe mu bo mu muryango we.
Nyuma y’uko iyi ndege ihagurutse I Kinshasa umwe mu bagize umuryango we yatangaje ko kubera igikorwa cyo kwiyamamaza , impungenge z’umutekano zagiye ziyongera bituma rero bahitamo guhungisha bamwe mu bo mumuryango wabo ndetse n’ibintu by’agaciro batunze kuko nta wamenya
Aya makuru atera kwibaza byinshi kukwiyamamaza kwa Perezida Felix n’impamvu yamuteye kwiyamamaza kandi azi neza ko nta byishimo umuryango we uzabikuramo. Indorerezi za politiki zirimo gutekereza ku mpamvu zishobora guterwa n’uku kwimurwa ku bijyanye na politiki ya Congo, cyakora ntawagize icyo atangaza.
Abasesenguzi bibaza impamvu zatuma umuryango wa Tshisekedi ufata icyemezo nkiki muri iki gihe gikomeye. Cyakora bamwe bakavuga ko ibyo bishobora kuba bifitanye isano no gutekereza ku mutekano cyangwa gutegereza impinduka za politiki ndetse bakanemeza ko ari ko bimeze.
Ku ruhande rwe, umuvugizi wa Perezida wa Repubulika, Tina Salama, avuguruza aya makuru avuga ko ibi ari ibinyoma bituruka ku bibuga by’indege.
Yves Umuhoza
Rwandatribune.com