Ubwo yari yagiye kwiyamamariza i Lubumbashi Perezida Tshisekedi yasabye abaturage bose bo muri Katanga kwirinda gutega amatwi abakandida b’abanyamahanga kandi bashyigikiwe n’abasirikare b’abanyamahanga.
Uyu mukandida usanzwe unayobora igihugu cya Congo yibasiye Moïse Katumbi amushinja kuba umunyamahanga, unakorana n’u Rwanda
Uyu mu Perezida yatangaje ko abanzi babo bahinduye ingamba, agira ati ” Nyuma y’uko badutereye bitwaje inyeshyamba za M23, gusa babonye tubavumbuye none bahisemo gushyigikira umukandida umwe ariwe Moïse Katumbi .
Perezida yashimangiye ko aba bakandida b’abanyamahanga bazavuga mu giswahili kandi ko bazasezeranya abaturage bo muri Katanga iterambere ry’akarere, mu gihe ntacyo bazabagezaho igihe bazaba bari ku butegetsi.
Yakomeje agira ati “Abakandida babo, aba nyuma bazaza hano, bazakubwira amgambo, bazaza kandi bavuga mu giswahili, bazakubwira ko Katanga ari iyanyu hamwe nawe “bati ni Yetu”, ariko ugomba kwitonda,kuko n’igihe bari i Katanga bayobora, ntacyo bakoze”
Yashimye ibyagezweho anashimira abayobozi bariho ubu, nka Guverineri Kyabula na Madam Fifi Masuka, ababurira ababwira ko bagomba kwirinda amasezerano atangwa n’abakandida bashyigikiwe n’inyungu z’amahanga.
Yakomeje avuga ati “Igihe bari bashinzwe kuyobora Katanga ntacyo bakoze ngo bashyigikire abaturage.”
Yves Umuhoza
Rwandatribune.com