Bamwe mu bakora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto bazwi nk’abamotari bakorera mu mujyi wa Rubavu bavuga ko kugabanya igiciro cya lisansi bidatuma ibiciro ku ngendo bigabanuka ngo kuko ibiciro by’urugendo bishingira ku biciro by’ibintu byinshi, aho ngo kugabanya kimwe bitatuma igiciro cy’urugendo kuri moto gihita kigabanuka.
Umwe mu bakorera umwuga w’ikimotari mu mujyi wa Rubavu witwa Dusabimana Jean de Dieu waganiriye na Rwandatribune ku bijyanye n’igabanuka ry’igiciro cya lisansi, avuga ko igiciro cyo gutwara umugenzi kitagabanurwa n’uko igiciro cya lisansi cyagabanutse, kuko muri rusange ibiciro by’ibindi bintu bakenera byiyongereye harimo ikiguzi cy’ubwishingizi (assurance ya moto),ikiguzi cya moto, ikiguzi cy’ibikoresho bya moto nk’amapine n’ibindi ,kandi ko n’ibiciro byo kurya nabyo byiyongereye, ko ibyo byose bitatuma igiciro cy’urugendo kigabanuka.
Naho undi mu motard utifuje ko amazina ye ajya mu itangazamakuru we avuga ko igabanuka ry’ibiciro bya lisansi bizabafasha kubona icyo barya ku manywa kuko babwirirwaga kubera ko lisansi ihenze, ariko ko nibura nagura litiro eshatu cyangwa eshanu azasagura ayo kurya saa sita. Ariko ngo kugabanyiriza umugenzi ntibyashoboka kubera ko assurance na moto ibiciro byabyo bitagabanutse, ko kugabanya kimwe bitatuma igiciro cyo gutega moto kibaganuka.
Yagize ati: “Turatomboye nibura sinzongera kujya niririrwa icyayi gusa, nabwirirwaga kubera ibiciro by’ibiribwa biri hejuru na lisansi ikaba yari ihenze, ariko kuva bagabanyije igiciro cya lisansi ndajya mbona icyo mfungura ku manywa,sinongera kubwirirwa kuko ningura litiro eshatu cyangwa enye ndasaguraho ayo ngura icyo mfungura naho kugabanyiriza umugenzi ntibishoboka .”
Aba ba motard bavuze ibi ,nyuma yuko RURA itangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peterori aho lisansi yagabanutseho amafaranga 183Frw kuri litiro, naho mazutu igabanukaho 27Frw kuri litiro ,ibiciro bishya bikaba byatangiye gukurikizwa saa sita zo kuri uyu wa gatatu tariki ya 06/12/2023.
Mucunguzi obed
Rwandatribune.com