Robert Jenrick yeguye ku mwanya wa Minisitiri w’Abinjira n’abasohoka mu Bwongereza, kuko atemeranya n’umushinga mushya w’itegeko ku Rwanda, umushinga washyizweho na guverinoma yabo.
Mu ibaruwa ye yo kwegura yandikiye Minisitiri w’intebe Rishi Sunak, Jenrick yavuze ko abona uwo mushinga mushya w’iri tegeko ryo gukorana n’u Rwanda “utaduha amahirwe ashoboka yo kubigeraho”.
Yongeyeho ko hari hakeneye “kwirinda kuruseho” mu guhagarika “ibibazo bigaruka by’amategeko bishobora guhungabanya uriya mugambi”.
Guverinoma y’Ubwongereza ivuga ko uwo mushinga w’itegeko, usobanura neza ko mu itegeko ry’Ubwongereza u Rwanda ari igihugu gitekanye ku basaba ubuhungiro.
Leta y’u Rwanda yatangaje ko izakorana n’Ubwongereza mu kuyoherereza abimukira niba gusa Ubwongereza bugendeye ku mategeko mpuzamahanga, kandi ko ari ingenzi ko ibihugu byombi byubahiriza ayo mategeko.
Victoire Ingabire, Umunyapolitike utavugarumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda Ingabire Victoire we yavuze ko u Rwanda rufite ubushobozi buke ku buryo rwatanga igisubizo kirambye ku basaba ubuhungiro bakoherezwa n’Ubwongereza, kandi ko abona ayo masezerano mashya atazabuza abageregeza kwambuka inyanja bajya mu Bwongereza gukomeza kubikora.
Mu gusubiza ku kwegura kwa minisitiri Jenrick, minisitiri w’intebe w’Ubwongereza yavuze ko “biciye intege” kandi “bishingiye ku kutumvikana uko ibintu bimeze”.
Yongeyeho ati: “Leta y’u Rwanda yasobanuye neza ko itakwemera ko Ubwongereza bushingira iyi gahunda ku itegeko ryafatwa nko kurenga ku mategeko mpuzamahanga atureba.”
Ubwongereza n’u Rwanda biherutse gusinya byemeza amasezerano (treaty) mashya agamije ahanini gusubiza ibibazo by’amategeko muri uyu mugambi.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.Com