Abantu benshi bakunze kwitiranya urwego rw’igihugu rw’ ubugenzacyaha (RIB) nk’aho ari kimwe mu bice (department) bigize polisi y’igihugu (RNP) bigatuma abantu bitiranya izi nzego zombi zitandukanye ariko zikaba zuzuzanya nk’uko biteganywa n’amategeko.
Nyuma y’uko abakunzi ba Rwandatribune.com bayisabye kubasobanurira itandukaniro n’ihuriro ry’izi nzego ,nabo bemeye kubibashakira bifashishije amategeko agenga buri rwego .
Ubundi RIB ni iki?
RIB nk’uko bisobanurwa mu itegeko no 12/2017 ryo kuwa 07/04/2017 rishyiraho uri rwego mu ngingo yaryo ya kabiri ivuga ko “RIB” bisobanura “urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha” iyi ngingo akaba ari nayo yagennye iyi mpine y’amagambo.
Nk’uko abantu bamwe bibaza ko RIB ari kimwe mu bice bigize polisi y’igihugu si byo kuko mu itegeko twavuze hejuru mu ngingo yaryo ya kabiri yerekana ko uru rwego rwihariye aho mu gace kayo ka nyuma kagira kati”RIB ni urwego rwihariye.”
Iri tegeko rishyiraho RIB rikagena inshingano ,ububasha ,imitunganyirize n’imikorere yarwo mu ngingo ya karindwi ivuga ko RIB irebererwa na Minisiteri ifite ubutabera mu nshingano zayo .
Ukurikije ikibazo abantu bibaza kuri RIB kugira ngo impungenge zo kuyitiranya na polisi y’igihugu ziveho byanareberwa no mu nshingano za buri rwego nk’uko amategeko ashyiraho buri rwego abiteganya mu ngingo ya cyenda y’itegeko rigenga RIB ivuga ishingano za RIB ko ari :
1.Gukumira no kubuza ikorwa ry’ibyaha binyujijwe mu gushakisha no gukora iperereza ku bikorwa byose bifatika cyangwa mu ikoranabuhanga,
2.Gukora iperereza rigamije gushakisha ,guhagarika no kuburizamo ibyaha bishya n’udutsiko dukora ibikorwa bihungabanya cyangwa bishobora guhungabanya igihugu,abantu n’imitungo
3.Gushaka,gusesengura,gusuzuma no kubika neza amakuru y’ibyavuye mu iperereza ndetse n’ibimenyetso by’ibyaha bakozwe cyangwa byateganywaga gukorwa,
4.Gushakisha no gufata abenegihugu n’abanyamahanga bakekwaho ibyaha n’abahunze kubera gukora ibyaha hakurikijwe amategeko abigenga,
5.Gushyiraho no gushyira mu bikorwa ingamba zigamije kurwanya iterabwoba no gukora iperereza rijyanye na ryo mu rwego rwo kurirwanya,
6.Gushyiraho no gucunga mu buryo bw’ikoranabuhanga amakuru ajyanye n’iperereza hagamijwe kugira ububiko bw’amakuru yagenderwaho mu gushyiraho politike na porogaramu zijyanye n’ubutabera,
7.Gukoresha ubuhanga bw’isesengurabimenyetso bibaye ngombwa ,hagamijwe gutanga ubufasha bushingiye ku buhanga mu gukora iperereza ku byaha no gutanga ubundi bufasha bwakenerwa,
8.Gushyiraho no gushyira mu bikorwa za gahunda z’imenyekanishabikorwa zigamije guteza imbere imikoranire n’insangiramakuru hagati ya Rib n’abaturage,
9.Kugira uruhare mu bikorwa bihuza inzego birebana n’iyubahirizwa ry’amategeko rigamije gukemura ikibazo cy’ibyaha ku rwego rw’akarere no ku rwego mpuzamahanga,
10.Kurinda umutekano w’abakorewe ibyaha n’uw’abatangabuhamya.
Naho polisi y’igihugu yo igengwa n’itegeko no 026/2023 ryo kuwa 17/05/2023 rigenga polisi y’u Rwanda rigaragaza neza ko polisi itandukanye na RIB kuko nko mu ngingo yaryo ya cyenda(9) yerekana ishingano zayo ko ari:
a)Kugenzura ko amategeko yubahirizwa,
b)Kubungabunga umudendezo rusange imbere mu gihugu,
c)Kurinda umutekano w’abantu n’ibintu,
d)Kugoboka umuntu wese uri mu kaga,
e)Gutabara ahabereye icyaha no kurinda umutekano w’ibimenyetso bifite aho bihuriye n’icyaha,
f)Kugira uruhare mu bikorwa by’amahugurwa imbere mu gihugu mu bijyanye no kurinda umutekano w’abantu n’ibintu,
g)Kugira uruhare mu bikorwa byo kubungabunga amahoro,iby’ubutabazi n’ibyamahugurwa ku rwego mpuzamahanga,
h)Gukumira no kurwanya iterabwoba,
i)Kurinda umutekano wo mu muhanda,uwo mu mazi n’uwo mu kirere,
j)Kurinda umutekano wo mu muhanda ,uwo mu nzira za gariyamoshi n’uwo mu nzira zo mu mazi nyabagendwa,
k)Gukumira,kuburizamo ibyaha no kugenza ibyaha bijyanye n’umutekano wo mu muhanda,uwo mu nzira za gariyamoshi n’uwo mu mazi nyabagendwa,
l)Kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko agenga ikirere,impaka n’akazi,
m)Gushyira mu bikorwa amabwiriza yerekeranye no kurinda umutekano,
n)Kurwanya inkongi y’umuriro ,
o)Kugira uruhare mu bikorwa by’ubutabazi mu gihe cy’amakuba, icy’ibiza cyangwa icy’impanuka,
p)Gufasha abaturage mu bikorwa byo kwicungira umutekano,
q)Kumenyesha abaturarwanda uko umutekano w’abantu n’ibintu wifashe,
r)Gufasha mu igenzura ry’iyubahirizwa ry’ibyemezo bigomba kubahirizwa n’uwakatiwe wafunguwe by’agatwganyo,uwafunguwe by’agateganyo atarakatirwa,uwafunguwe atanze ingwate ,umuntu ukurikiranwa hifashishijwe ikoranabuhanga n’uwakatiwe igihano gisubitswe,
s)Gukora indi nshingano yahabwa n’itegeko cyangwa n’urwego rubifitiye ububasha.
RIB rero na polisi ni inzego zitandukanye ariko zuzuzanya kuko no mu itegeko rigenga RIB mu ngingo ya cumi na gatatu(13) aho igena abagize inama nkuru ya RIB yerekana ko Perezida wa Repubulika agena abandi bantu baturuka mu zindi nzego bakajya mu bagize iyi nama akoresheje iteka rye bigaragara ko agace ka gatandatu kiyi ngingo kavuga ko uhagarariye polisi y’u Rwanda nawe nawe ari mu bagize iyi nama nkuru ya polisi ariko ntibisobanura ko hari amabwiriza abaha.
Usomye amategeko yombi agenga izi nzego ubona ko ari inzego ebyiri zitandukanye ariko zuzuzanya kuko nka RIB iyo igiye gufata uwo ikekaho icyaha yifashisha polisi cyangwa iyo ifunze uwo ikekaho icyaha naho yifashisha polisi ariko ntibisobanura ko urwego rumwe rukorera mu rundi .
Imikoranire y’izi nzego zombi igenwa n’itegeko rigenga buri rwego nkaho twabonye ko inama nkuru ya RIB abayigize harimo n’umuyobozi wa polisi ndetse naho twabonye ko mu nshingano za polisi harimo gukora inshingano yahabwa n’itegeko cyangwa n’urwego rubifitiye ububasha Kandi n’ingingo ya 10 itegeko rigenga polisi twavuze hejuru rigaragaza neza inzego zikorana bya hafi na polisi y’u Rwanda aho mu gace ka( b) kavuga inzego z’ubutabera.
Urwego rw’ igihugu rw’ ubugenzacyaha n’urwego rwa polisi y’u Rwanda ni inzego ebyiri zitandukanye Kandi zigenga mu nshingano za buri rwego.
Mucunguzi Obed
Rwandatribune.com